Uvira:Imvururu hagati ya FARDC na Wazalendo zihangayikishije abaturage
Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko umwuka w’intambara urarushaho kwiyonge hagati y’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo, nyuma y’imirwano y’impande zombi yabaye ku cyumweru.
Ubutumwa bw’amajwi bwageze kuri Minembwe Capital News bw’umuntu wiyita intumwa y’abaturage asaba inzego za Leta guhagarika ubusumbane n’ubugome bw’ingabo za FARDC, akavuga ko hari uburyo zirimo zikoreshwa mu guhohotera abarwanyi bamwe ba Wazalendo zifatanyije n’abavuga ko bashaka umutekano.
Uwo muturage asobanura ko FARDC yaturutse i Baraka, itera aho abarwanyi ba Wazalendo bari bayoboye mu bice bya Uvira, itabanje gutanga impamvu, maze igatangira kubarasaho. Avuga ko byateje imirwano yatumye abasilikare babiri ba FARDC bapfa, abandi ba Wazalendo babiri barakomereka bikomeye.
Yongeyeho ko ibi byaturutse ku mirwano yabanjirije iyo ku cyumweru, aho abarwanyi bane ba Wazalendo biciwe i Uvira, intwaro zabo 4 zigafatwa na FARDC. Abaturage baribaza impamvu hatabayeho gutanga ibisobanuro cyangwa ibiganiro mbere yo gukoresha ingufu za gisirikare.
Uyu muyobozi agasaba ko intwaro 4 za AK-47, PKM imwe, Motorola nyinshi, amafaranga ndetse n’ibindi byanyazwe Wazalendo babisubizwa kandi n’abishwe babo bagashyingurwa mu cyubahiro.
Yongeyeho ko n’ubwo bafite kwirwanaho ndetse bakaba bakura abasirikare ba Leta mu mujyi wa Uvira, bahisemo kudakora ibintu byatera intambara isesuye kuko bafite umutima wo kurengera igihugu. Arasaba ubuyobozi bukuru bwa FARDC kugira icyo bukora mu maguru mashya kugira ngo Uvira idasenyuka.
Uwo muturage yanashinje ubuyobozi bwa FARDC kugira uruhare mu gukurura iyi mirwano, asaba Leta ya Kinshasa, binyuze mu buyobozi bukuru bw’ingabo n’inzego za gisivile, gukurikirana iki kibazo no gusubiza ibintu mu buryo.
Asoza avuga ko igihugu kidashobora gutsinda umwanzi iyo kitari mu bumwe, asaba ko Wazalendo na FARDC bafatanya kurinda igihugu aho kwitana ba mwana.






