Uwahoze ari minisitiri w’intebe muri RDC yahamijwe kunyereza akayabo k’amafaranga, bituma akatirwa gufungwa.
Uwahoze ari minisitiri w’intebe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Matata Ponyo Augustin, yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato nyuma yo guhamywa kugira uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 245 z’amadolari yaragenewe umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo.
Matata Ponyo Augustin yabaye minisitiri w’intebe kuva mu 2012 kugeza 2016. Ubwo hari igihe cya Joseph Kabila Kabange.
Mu mwaka wa 2020, mu kwezi kwa cumi numwe, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzuzi mu ikoreshwa ry’imari, rwagaragaje ko umushinga wo kubaka iki cyanya wagombaga gutangira mu 2014, wanyerejwemo miliyoni 205 z’amadolari. Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Matata nk’uwari ushinzwe kuwukirana ndetse n’abandi bayobozi.
Muri uyu mwaka wa 2025, m’ukwezi gushize, ubushinjacyaha bwa mushinje kunyereza miliyoni 115 muri uyu mushinga. Bwamusabiye igihano cyo gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka 20 no kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu mirimo ya Leta mu myaka 10.
Perezida w’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga, Dieudonne Kamuleta, ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 20/05/2025, yasobanuye ko muri miliyoni 279 z’amadolari y’Amerika zari ziteganyirijwe umushinga wa Bukanga-Lonzo byagaragaye ko miliyoni 34 gusa ari zo zakoreshejwe uko bikwiye, izindi ziranyerezwa.
Asobanura ko byagaragaye ko Matata hamwe n’umushoramari Christo Grobler wo muri Afrika y’Epfo banyereje miliyoni 156 z’amadolari, Matata yongera kunyereza miliyoni 89 z’amadolari afatanyije na Deogratias Mutombo wabaye guverineri wa Banki nkuru ya RDC, yose yari yarateganyirijwe uyu mushinga.
Ati: “Urukiko rukatiye Matata Ponyo Augustin imyaka 5 y’imirimo y’agahato ku bw’inyereza yafatanyije na Gobler Christo Stefanus n’indi myaka 5 y’imirimo y’agahato kubera inyereza yafatanyije na Mutombo Mwananyembo Deogratias. Bivuze ko ari igihano cy’imyaka 10.”
Imwe mu ngingo zagiweho impaka ubwo Matata Ponyo yasubiraga imbere y’uru rukiko ni ubudahangarwa afite nka Senateri, hibazwa niba kumuburanisha mu gihe atarabwamburwa bikurikije amategeko. Kamuleta asobanuye ko kuba Matata Ponyo yarabaye Senateri mu gihe yari yaratangiye gukurikiranwa, bihagije kugira ngo ahanwe.