• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 12, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uwahoze ari minisitiri w’intebe muri RDC yahamijwe kunyereza akayabo k’amafaranga, bituma akatirwa gufungwa.

minebwenews by minebwenews
May 21, 2025
in Conflict & Security
0
Uwahoze ari minisitiri w’intebe muri RDC yahamijwe kunyereza akayabo k’amafaranga, bituma akatirwa gufungwa.
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uwahoze ari minisitiri w’intebe muri RDC yahamijwe kunyereza akayabo k’amafaranga, bituma akatirwa gufungwa.

Uwahoze ari minisitiri w’intebe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Matata Ponyo Augustin, yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato nyuma yo guhamywa kugira uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 245 z’amadolari yaragenewe umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo.

READ ALSO

C64 Igiye Kugaragariza Kinshasa Imbaraga mu Myigaragambyo yo Kurengera Itegeko Nshinga

MWENGA: Radio Community de Mwenga Yatewe, Ibikoresho Birasahurwa n’Ibiganiro Birahagarara

Matata Ponyo Augustin yabaye minisitiri w’intebe kuva mu 2012 kugeza 2016. Ubwo hari igihe cya Joseph Kabila Kabange.

Mu mwaka wa 2020, mu kwezi kwa cumi numwe, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzuzi mu ikoreshwa ry’imari, rwagaragaje ko umushinga wo kubaka iki cyanya wagombaga gutangira mu 2014, wanyerejwemo miliyoni 205 z’amadolari. Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Matata nk’uwari ushinzwe kuwukirana ndetse n’abandi bayobozi.

Muri uyu mwaka wa 2025, m’ukwezi gushize, ubushinjacyaha bwa mushinje kunyereza miliyoni 115 muri uyu mushinga. Bwamusabiye igihano cyo gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka 20 no kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu mirimo ya Leta mu myaka 10.

Perezida w’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga, Dieudonne Kamuleta, ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 20/05/2025, yasobanuye ko muri miliyoni 279 z’amadolari y’Amerika zari ziteganyirijwe umushinga wa Bukanga-Lonzo byagaragaye ko miliyoni 34 gusa ari zo zakoreshejwe uko bikwiye, izindi ziranyerezwa.

Asobanura ko byagaragaye ko Matata hamwe n’umushoramari Christo Grobler wo muri Afrika y’Epfo banyereje miliyoni 156 z’amadolari, Matata yongera kunyereza miliyoni 89 z’amadolari afatanyije na Deogratias Mutombo wabaye guverineri wa Banki nkuru ya RDC, yose yari yarateganyirijwe uyu mushinga.

Ati: “Urukiko rukatiye Matata Ponyo Augustin imyaka 5 y’imirimo y’agahato ku bw’inyereza yafatanyije na Gobler Christo Stefanus n’indi myaka 5 y’imirimo y’agahato kubera inyereza yafatanyije na Mutombo Mwananyembo Deogratias. Bivuze ko ari igihano cy’imyaka 10.”

Imwe mu ngingo zagiweho impaka ubwo Matata Ponyo yasubiraga imbere y’uru rukiko ni ubudahangarwa afite nka Senateri, hibazwa niba kumuburanisha mu gihe atarabwamburwa bikurikije amategeko. Kamuleta asobanuye ko kuba Matata Ponyo yarabaye Senateri mu gihe yari yaratangiye gukurikiranwa, bihagije kugira ngo ahanwe.

Tags: KunyerezaMatataMinisitiri wintebe

Related Posts

C64 Igiye Kugaragariza Kinshasa Imbaraga mu Myigaragambyo yo Kurengera Itegeko Nshinga
Conflict & Security

C64 Igiye Kugaragariza Kinshasa Imbaraga mu Myigaragambyo yo Kurengera Itegeko Nshinga

September 11, 2026
MWENGA: Radio Community de Mwenga Yatewe, Ibikoresho Birasahurwa n’Ibiganiro Birahagarara
Conflict & Security

MWENGA: Radio Community de Mwenga Yatewe, Ibikoresho Birasahurwa n’Ibiganiro Birahagarara

September 11, 2026
Kasheke: Inkongi y’Umuriro Ihinduye Umunsi w’Amashuri Umunsi w’Amarira
Conflict & Security

Abantu 26 Bahitanywe n’Inkongi i Bukavu: AFC/M23 Itangaje Iminsi 3 y’Icyunamo

September 11, 2026
Ibyo wamenya kuri P5 yongeye kuvugwa mu misozi y’i Mulenge, nyuma yo kuzamuka imisozi ibiri hamwe na FARDC nyinshi, FDLR n’ingabo z’u Burundi
Conflict & Security

FARDC, Ingabo z’u Burundi n’Imitwe Yitwaje Intwaro Bageze mu Bice bya Rurambo na Ndondo: Amakuru Mashya ku Miterere y’Ingabo Ziri Kuzamuka Ziva i Uvira

September 11, 2026
Shaka Nyamusaraba Ari He? Amakuru Mashya Atandukanye Yagaragaje Ibyihishe ku Rugendo Rwe i Kinshasa
Conflict & Security

Shaka Nyamusaraba Ari He? Amakuru Mashya Atandukanye Yagaragaje Ibyihishe ku Rugendo Rwe i Kinshasa

September 10, 2026
AFC/M23 Yatangaje Umubare w’Abahitanywe n’Inkongi y’Umuriro i Bukavu n’Abakomeretse
Conflict & Security

AFC/M23 Yatangaje Umubare w’Abahitanywe n’Inkongi y’Umuriro i Bukavu n’Abakomeretse

September 10, 2026
Next Post
Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira.

Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
  • Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura
  • C64 Igiye Kugaragariza Kinshasa Imbaraga mu Myigaragambyo yo Kurengera Itegeko Nshinga
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?