Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza
Nicola Sarkozy wahoze ari perezida w’u Bufaransa, yageze muri gereza, aho agiye gutangira igihano azamaramo imyaka itanu.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/10/2025, ni bwo uyu wahoze ari perezida w’u Bufaransa yagejejwe muri gereza iri i Paris.
Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated press(AP), avuga ko gereza ya La Sainte iherereye i Paris ku murwa mukuru w’iki gihugu cy’u Bufaransa, ni yo yafungiwemo.
Aya makuru akomeza avuga ko ubwo yasohokaga mu rugo iwe, yarafashe ukuboko k’umugore we usanzwe ari n’umuririmbyi, Carla Bruni, ahita yinjira mu mudoka yari irinzwe n’abapolisi bari kuri moto.

Ni amakuru kandi avuga ko ubwo yari mu nzira ajyanwa gufungwa, ko yageze hamwe agira ati: “Umuntu utarakoze icyaha arimo gufungwa.”
Ni Nicola Sarkozy bivugwa kandi ko ku wa gatanu w’icyumweru gishize mbere y’uko ajyanwa muri gereza, yabanje kuja mu ngoro ya perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron ku mureba, baraganira.

Sarkozy, yayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza 2012, urukiko rwo muri iki gihugu cye, rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Ni nyuma yo kumukurikiranaho icyaha cyo gucura imigambi y’ubugambanyi bijyanye n’umushinga wo kwakira inkunga y’amafaranga, bivugwa ko yaravuye ku wahoze ari perezida wa Libiya, Moamar Gaddafi wishwe muri 2011, akaba yaragiye ku butegetsi mu mwaka wa 1969.
Bigasobanurwa ko ayo mafaranga Sarkozy yayifashishije mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka wa 2012.