Uwari mu bayobozi bakomeye mu butegetsi bw’i Kinshasa yiyunze kuri m23 uyu munsi.
Joseph Stéphane Mukumadi wari guverineri w’intara ya Sankuru, yatangaje ko yiyunze mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo n’umutwe wa m23.
Ni ibikubiye mu itangazo Joseph Stéphane Mukumadi yashyize hanze kuri uyu wa kane tariki ya 03/2025, aho rimenyesha ko yinjiye mu mugambi wo gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi watangijwe na m23.
Muri iryo tangazo yagize ati: “Ndi umunyamuryango wa AFC/M23 ndashaka kungurana ibitekerezo n’umuhuza bikorwa w’uyu mutwe ku bibazo bireba Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ndizera ko inzira zose zo gukuraho abasenya igihugu ziboneye. Ndahamagarira abanyekongo kwibona muri iyi mpinduramatwara.”
Ubundi kandi muri iryo tangazo uyu wahoze ari guverineri yamaganye ibyo yise gufata bugwate igihugu na rubanda rugufi bikorwa n’ubutegetsi. Joseph Mukumadi, yemeje ko ihuriro rya AFC, ariryo rishobora gutanga ibyiringiro by’igihe kirekire.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo yatorewe kuba guverineri mu rwego rutavugwaho rumwe, kuko kandidatire ye yabanje guteshwa agaciro bitewe n’uko ngo yari afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa mbere yo kwemezwa na komisiyo y’igihugu y’amatora (Ceni).
Icyo gihe ngo kandidatire ye yarwanyijwe cyane n’uwahoze ari minisitiri w’ubanye n’amahanga n’itumanaho Lambert Mende.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ishyaka rye, Action des Democrates(Ad) ryikuye mu ihuriro ry’ishyaka USN ribarizwamo perezida Felix Tshisekedi.
Joseph Mukumadi yashimye uruhare rw’umuhuza bikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, uwo ngo afata nk’umuhuza w’abanga akarengane muri Congo.
Akaba aje yiyongera kubandi biyunze na AFC barimo Jean Jaques Mamba wabaye umwe mubarwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC ndetse na Thomas Lubanga uherutse gutangaza ko yifatanyije n’uyu mutwe.
Ndetse kandi ubwo m23 yafataga i Goma na Bukavu hari abandi benshi bayiyunzemo barimo n’abasirikare.
Intara ya Sankuru yayoborwaga na Joseph Makundi ni imwe mu ntara 21 zigize Repubulika ya demokarasi ya Congo. Iyi ntara yahoze ibarizwa muri Kasai-Oriental mbere yuko iba intara.
