Uwari uragiye Inka zundi akanabihemberwa, yazise ize ari no kuzigurishya ku giciro yishakiye.
Inka zibarirwa mu mirongo z’Umunyamulenge pasiteri Gahungu, izo yari yarahaye umugabo wo mu bwoko bw’Abafulero witwa Mazembe ku zimuragirira yazihinduye ize, kandi zimwe akazigurishya ku giciro giciriritse!
Bi kubiye mu ibaruwa ubwanditsi bwa Minembwe Capital News twahawe ku manywa yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/06/2025, aho iyo barwa igaragaza ubuhemu buteye ubwoba buri gukorerwa Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko iyo barwa ibivuga igira iti: “Mazembe waragiraga Inka za pasiteri Gahungu yazimaze. Karazigurishya uko yishyakiye, izindi akaziha Wazalendo bakazibaga.”
Iyi barwa irongera ikagira iti: “Mu minsi ibiri gusa y’iki cyumweru turimo, amaze kugurishya Inka zirindwi. Ikibabaje imwe muri zo kandi yari nkuru yayigurishyije 150$ mu gihe yari kugura 500$.”
Ubutumwa buri muri iyi barwa bukomeza bugira buti: “Yageze naho asobanurira Wazalendo ko Inka ari ze. Ubu zamaze kwitwa ize. Kandi yari Umwungeri uziragira kandi akabihemberwa.”
Aho Mazembe aragiriye izo nka ni i Luvungi ho muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu gihe nyirazo we atuye i Kamanyola mu gice kigenzurwa n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC).
Aha i Luvungi, Mazembe ari gukorera ubwo buhemu ho hagenzurwa n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai yibumbiye mu ciswe Wazalendo. Hari kandi n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC ndetse na FDLR.
Uru runyago ruri gukorerwa muri icyo gice, si ubwa mbere abo mu bwoko bw’Abafulero barunyaga Abanyamulenge, kuko byabaye n’ i Milimba n’ahandi.
Hagataho umutekano wo muri ibyo bice ukomeje kudogera, ahanini Wazalendo bikanga abarwanyi bo mu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho baje gufata umujyi wa Uvira uri muntera ngufi uvuye aha i Luvungi.
Ibi bituma barara barasagura amasasu yo gupfusha ubusa, aho buca bagasobanura ko M23 yari yaje kubatera, kandi bikanze waringa.