Uwari wa buriwe irengero batoye umurambo we, bahamya ko yishwe arashwe na Wazalendo
Umwungeri w’inka wari waburiwe irengero batoye umurambo we, banahamya ko yishwe na Wazalendo, ni nyuma y’uko zari zamunyaze Inka yararagiye, ariko ziza kugarurwa n”Ingabo z’u Burundi zisanzwe zigenzura ako gace zanyagiwemo ka Cyakira, mu Cyohagati muri Kivu y’Amajyepfo.
Uyu murambo wa bonywe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25/10/2025.
Amakuru akavuga ko watoraguwe mu gice cyerekeza mu Kamombo uturutse mu Cyakira, ahari ikiraro cy’uyu mugabo wishwe na Wazalendo.
Bikavugwa ko ku munsi w’ejo ku wa gatanu, Wazalendo yaramuteye ku kiraro cye mu Cyakira, irangije imunyaga Inka, ariko zigarurwa n’ingabo z’u Burundi zigenzura ibyo bice.
Aya makuru anasobanura ko izari zanyazwe zose zaragarutse, aho hari hanyazwe izibarirwa muri 50.
Nyuma y’uko abasirikare b’u Burundi bagaruye ziriya nka, Umwungeri wazo ari we witwa Muhumure Isaac, akabura, bahamagaye telefone ye, igitangaje ikitabwa na Wazalendo.
Iki gikorwa cyo guhamagara iyo telefone cyakozwe inshuro nyinshi, nk’uko amakuru akomeza abivuga, kandi Wazalendo bayitabaga, bakabasubiza ibidahuye n’ibyo barimo bababaza.
Ni nk’i gihe babazaga nk’uko amakuru abivuga, ati: “Nyiri telefone {Muhumure} arihe? Abandi n’abo bakabaza amafaranga n’ibindi bintu bisa nk’ibyo kujijisha!”
Ibyo byaje kurangira, batoye umurambo we kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, nyuma y’aho barimo ba mushaka. Aba wubonye, bavuga ko warashwe amasasu menshi ahatandukanye.
Umwe wo mu muryango we, yanatubwiye ko Muhumure Isaac asize umwana umwe n’umugore umwe.
Yanavuze kandi ko yari umugabo muto, aho ahamya ko yarafite imyaka 25 y’amavuko.





