Uwateye ku Bilalombiri no mu Rugezi yasubijwe inyuma
Ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo byazindutse bigabwa mu bice bya Bilalombiri mu Mikenke muri teritware ya Mwenga no mu Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe, umutwe wa MRDP-Twirwaneho wabisubije inyuma.
Ibi bitero byakozwe mu masaha yakare, nk’uko abaherereye muri ibyo bice babyiganiye Minembwe Capital News.
Bagize bati: “Umwanzi yateye ku Bilalombiri, arongera na none atera mu Rugezi kwa Sabune. Ariko hose yasubijwe inyuma.”
Uwateye ku Bilalombiri, yaturutse mu nshe za Rwitsankuku no kuri Point Zero, no ku musubiza inyuma ni yo yasubijwe.
Mu gihe uwateye za Rugezi we, yahateye aturutse za Gasiro no mu bindi bice byo mu nkengero zayo. Byanasobanuwe ko yabanje gukoresha ugutera ibisasu by’amakompola, nyuma aza gukoresha imbunda ya Twelve irasa amasasu manini.
Nyamara ibi ntibyabujije ko asubizwa inyuma n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Ihangana hagati y’impande zombi ryabereye muri iki gice cya Rugezi giherereye mu ntera ndende uvuye ku Bilalombiri mu kindi gice cyaberemo imirwano ntiryamaze umwanya muremure, ariko bivugwa ko ni yo uru ruhande rw’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta rwahungiye rwakomeje gutera ibisasu rubyerekeza kubo bahanganye, ibyo aba ba Twirwaneho bise “Harassment.”
Kuko umwe wo muri uwo mutwe yagize ati: “Rugezi, umwanzi wacu yahunze, ariko ari kuduharasinga akarasa atwerekejeho imbunda ya Twelve.”
Iyi mirwano ibaye mu gihe indege itangira umupilote y’ingabo z’iki gihugu izwi nka drone iheruka kugaba ibitero muri ibi bice byombi, Mikenke na Rugezi. Bigasiga bihitanye abasivili, gikomeretsa abandi.