Uwishe umunyamakuru i Goma yafashwe, avuga n’idorali yahawe kugira ngo amwice.
Uwishe umuyobozi mukuru wa Radio Maria y’i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuze ko yahawe amadorali 5 kugira ngo yice uyu munyamakuru.
Ahagana mu ijoro ryo kw’itariki ya 27/09/2024, nibwo hamenyenye urupfu rwa Edmond Mbarushimana Bahati wakoreraga Radio Maria, ni mu gihe yari yishwe arasiwe mu gace ka Ndosho haherereye muri Komine Karisimbi ubwo yari avuye mu kazi. Ababonye umurambo we bahamije ko yarashwe.
Tariki ya 30/09/2024, iperereza ryakozwe na polisi ifatanyije n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, rivuga ko abakekwaho kwica uyu munyamakuru Bahati bafashwe kandi ko barimo umusore witwa Dieume Bauma.
Uyu Bauma wafashwe yatangaje ko yinjiye mu mugambi wo kwica Bahati abisabwe n’umurwanyi wo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, Elisha Emedy Alias Mamadou uvugwaho kugirana amakimbirane n’uyu munyamakuru.
Yagize ati: “Nari mu rugo, Elisha Emedy Alias Mamadou wakoze iki cyaha, arampamagara, ampa amadolari atanu kugira ngo nice uyu munyamakuru, nyuma yuko bari bagiranye amakimbirane ntazi.”
Amakuru avuga ko Bahati wakoreraga Radio Maria yarashwe amasasu abiri mu gatuza ahita y’itaba Imana ako kanya.
Meya w’umujyi wa Goma, Kamand Kapend Faustin, yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu asabwa kwica mugenzi we kugira ngo yishyurwe amadorali 5. Avuga ko inzego zishinzwe umutekano zigiye guhaguruka kugira ngo zihashye abagizi ba nabi kandi ko bakwiye kugezwa mu butabera.
MCN.