Uwiswe intasi kabuhariwe ya Israel yanyonzwe
Umugabo witwa Bahman Choubi, uwo ubutegetsi bwa Iran bwita intasi ya Israel ikomeye bwa munyonze nk’uko inzego z’umutekano z’iki gihugu zibyemeza.
Aharejo ahagana mu masaha ya kare y’igitondo cyo ku wa mbere tariki ya 29/09/2025, ni bwo iyi ntasi yanyozwe.
Amakuru yatanzwe na minisiteri y’ubutabera bwa Iran, avuga ko uriya mugabo yari umwe mu ntasi kabuhariwe za Israel, kandi ko yakoreraga muri Iran.
Bibaye ubwa mbere ubutabera bw’iki gihugu cya Iran butangaza amazina y’umuntu wa nyonzwe, kuko bwavuze ko yitwa Bahman Choubi.
Bunagaragaza ko yafashije inzego z’ubutasi za Israel kugera ku makuru akomeye y’inzego z’ubutegetsi za Iran, anafasha kandi Israel kugera ku makuru yo kumenya inzira z’ikoranabuhanga ziganisha ku bikorwa remezo bikomeye by’igihugu.
Uwanyonzwe yari umuntu wari warahawe amasomo akomeye mu kigo cy’Abarabu ndetse nyuma ahabwa kandi uburyo bwo gukorana n’inzego za Israel mu gusangira amakuru no gukorana n’izindi nzego z’ubutasi zitandukanye za Israel.
Iran imushinja kuba yarafunguriye amarembo Israel ikinjira mu nzego zitandukanye z’ubutegetsi za yo, gutanga system ya oracle y’iki gihugu, no kugaragaza amakuru y’inzira zose z’ibikorwa zirimo iz’ikorana buhanga nizigaragaza ibikorwa remezo by’ingenzi by’iki gihugu. Ivuga kandi ko yahabwaga amafaranga, uburyo bundi bwo kumufasha no kwishyurirwa ingendo zo mu mahanga.
Nyuma y’intambara yamaze igihe gito hagati ya Israel na Iran , ubutegetsi bw’i Tehran bwatangiye guhiga bukware abantu bose bukeka ko ari intasi za Israel bamwe baricwa abandi barafungwa.