K’u munsi w’ejo hashize, ahagana isaha za saa 7:30 PM, itariki 15/12/2023, depite k’urwego rw’i Ntara, Espoir Sadiki Richa, yiciwe hafi niwe murugo mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bya vuzwe uriya mukandida w’ishwe arashwe yaravuye mu gikorwa cyo kw’iyamamaza mu bice byo muri teritware ya Uvira. Amakuru yizewe twahawe kuri Minembwe Capital News, ahamya ko ubwo uyu mukandida yagabweho igitero cyaje guhitana ubuzima bwe hari ni mu motari wari umutwaye wagikomerekeyemo bikabije aho ndetse hari n’amakuru ataremezwa avuga ko n’uwo mu matori yoba yahasize ubuzima, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice bya teritware ya Uvira.
Uyu w’iyamamazaga k’u mwanya w’u budepite, k’urwego rw’i Ntara, Espoir Sadiki Richa, yabarizwaga mw’ishyaka riri k’ubutegetsi rya UDPS.
Tukuri muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ahagana isaha za sakumi na zibiri(12:15 PM), undi mu depite k’urwego rw’i Gihugu, Amini Kabaka Shemu, we yashimuswe n’Abantu baje bitwaje imbunda, bikekwa kwari Wazalendo(Maï Maï), akaba yashimuswe hamwe n’abandi bantu ba 6 bari bamuherekeje.
Yashimuswe ubwo yavaga nawe mu gikorwa cyo kw’iyamamaza aho amakuru yizewe avuga ko yari kw’iyamamariza mu bice biherereye muri Grupema ya Lemera.
Kiriya gikorwa cya bunyamanswa kikaba cyabaye ubwo uriya mukandida yarageze mu gace ka Kulijiwe, na gace gaherereye hagati ya Bwegera na Kiringye, muri Grupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, muri teritware ya Uvira.
Iy’i nkuru yanemejwe n’Ishirahamwe rya APEVOV, rishinzwe kwita ku bana b’Imfubyi n’abatishoboye.
Aho banamaganye iryo shimutwa, ati: “Twamaganye kiriya gikorwa gisuzuguritse gushimuta umukandinda w’iyamamaza k’u mwanya w’u budepite, biragayitse rwose. Inzego zishinzwe umutekano turabahamagarira kwita ku mutekano waburi wese.”
Ibi byateye impagarara mu Mujyi wa Uvira aho ndetse amashirahamwe asanzwe akangurira abantu gukora imyigaragambyo yongeye guhamagarira insoresore z’Abapfulero kwa magana ziriya nkozi zikibi bikekwa kwari Maï Maï irimo gukora ayo marorerwa.
Ubushize kandi Francine Mwangaza, nawe yarokotse ahamana ubwo yarageze i Kiliba, muri Uvira, ni mugihe yatewe n’Abantu baje bitwaje imbunda ariko kubwamahirwe ararokaka.
Ibi bibaye mu gihe hari hasigaye iminsi ine ( 4), Amatora abe kuba Depite n’ayumukuru w’i Gihugu.
Bruce Bahanda.