• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uyu munsi ihuriro ry’Ingabo za Congo, ryakubiswe ahababaza muri Kivu y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
February 5, 2025
in Regional Politics
0
M23 ikomeje gukora amateka nyuma y’uko ifashe utundi duce muri Kivu y’Epfo.
125
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uyu munsi ihuriro ry’Ingabo za Congo, ryakubiswe ahababaza muri Kivu y’Epfo.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Amakuru aturuka muri teritware ya Kalehe, avuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ryagabye ibitero ku birindiro by’umutwe wa M23 biri muri iyi teritwari maze birangira abarwanyi b’uyu mutwe barikubise inshuro, rihunga amasigamana.

Ni ibitero iri huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, ryagabye igihe c’isaha ya saa kumi nimwe y’urukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05/02/2025, aho ryabigabaga mu gace ka Nyabibwe gaheruka kwigarurirwa n’uyu mutwe wa M23.

Iri huriro ryagabye iki gitero riturutse mu bice bya Kavumu ahari ikibuga cy’indege cya Bukavu.
Aya makuru avuga ko umutwe wa M23 waje kwirwanaho maze ukubita inshuro iri huriro ryawugabyeho igitero, nyuma y’imirwano ikomeye yabanje kuhaca.

Binavugwa ko muri iyi mirwano yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, kandi ko uru ruhande rurwana ku ruhande rwa Leta rwakoresheje ibibunda bya mizinga mukurasa ahatuwe n’abaturage no mu birindiro by’uyu mutwe wa M23.

Kurundi ruhande, indi mirwano ikomeye yavuzwe muri Rusazi no mu tundi duce duherereye mu misozi miremire ya Kalehe, ariko natwo tukaba twaje kwigarurwa n’uyu mutwe wa M23, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’umunsi umwe gusa ubuyobozi bw’umutwe wa M23 butangaje agahenge. Ni agahenge uyu mutwe wavuze ko ushaka ko ibikorwa byo kugoboka abavanywe mubyabo kubera intambara bagerwaho. Ndetse kandi uvuga ko hari n’ibindi ushaka gutunganya bijanye no gufasha abaturage.

Kimwecyo, uruhande rwa Leta ntacyo rwigeze ruvuga kuri aka gahenge, bikaba biri mubikekwa ko ari yo mpamvu rwakomeje kugaba ibitero kuri uyu mutwe.

Nyamara kandi ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga umujyi wa, itangazo washyize hanze icyo gihe, ryavugaga ko ugiye gukomereza imirwano mu bindi bice, kandi ko uzashyirwa aruko ushyizeho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa Kinshasa.

Nanone kandi, uyu mutwe wakunze kugenda utangaza ko ahazaturuka igitero hose kibuza abasivile amahoro bazagikurikira, mu rwego rwo kugira ngo bagicyecekeshe.

Hagataho, ibitero ingabo zo ku ruhande rwa Leta zagabye i Nyabibwe harebwa n’abarwanyi ba M23 byaturukaga i Kavumu ku kibuga cy’indege cya Bukavu.

Aka gace ka Nyabibwe kakaba kari mu ntera y’ibirometero 54 uvuye ku kibuga cy’indege cya Bukavu.

Tags: FardcFDLRM23NyabibweWazalendo
Share50Tweet31Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.

Umubare w'ingabo zo kuruhande rwa Leta waguye i Goma wamenyekanye, uteye ubwoba.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?