Uzwiho ubugome bukabije ku bwoko bw’Abatutsi, yongeye kugaruka i Goma nyuma yigihe atahaboneka.
Colonel Alain Sembokera wo muri polisi ya Repubulika ya demokarasi ya Congo(PNC), wamamaye ku izina rya “Job,” yongeye kugaragara mu mujyi wa Goma nyuma yigihe kitari gito atahaboneka; akaba azwiho kuba ari umugambanyi w’ubwoko bw’Abatutsi, ndetse abenshi mu bo yagambaniye barapfuye abandi baracyafunzwe.
Amasoko yacu avuga ko Col. Job yabonetse i Goma ahar’ejo tariki ya 12/11/2024, ni mu gihe yari amaze amezi arindwi ari mu mujyi rwagati wa Kinshasa.
Mbere y’uko yerekeza i Kinshasa yabanje kuja i Bujumbura mu Burundi kwivuza indwara y’umutima amaranye igihe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, ayo dukesha abaturiye i Goma, avuga ko “hari abaturage bongeye gukubita amaso Col. Job mu mujyi wa Goma ku munsi w’ejo hashize kandi ko ba mubonye igihe c’isaha z’igicamunsi.”
Ndetse bikavugwa ko nyuma yo kumubona hari abategetsi babimenyeshejwe barimo n’abakora munzego z’umutekano, nabo bavuga ko ayo makuru bayazi ariko ko hataramenyekana icyaba cyamuzanye.
Col.Job yahoze y’ungirije komiseri mukuru wa polisi mu ntara ya Kivu Yaruguru, akaba kandi yari ahagariye ibikorwa by’ubutabera muri iyi ntara ku rwego rwa polisi.
Kugaruka kwe mu Burasirazuba bw’iki gihugu, byateye impungenge nyinshi ubwoko bw’Abatutsi abo ahora ahiga ubuzima bwabo umunsi ku wundi.
Kuva icyo gihe agikorera i Goma yagiye agaragara mu bikorwa byo kugagambanira Abatutsi, kandi mubo yagambaniye bamwe biciwe muri DEMIAP, nka major Thomas w’Umunyamulenge uheruka gupfiramo n’abandi yagambaniye bagifungiye muri gereza ya Ndolo na Makala n’izindi.
Bamwe mubo yagambaniye barimo Honorable Kamanzi, Pedro, n’umusore w’Umunyamulenge wavanwe i Bukavu mu mezi umunani ashyize aja gufungirwa i Kinshasa kugeza n’ubu bakaba bagifunzwe bose.
Sabo bonyine yafungishije kuko hari n’abandi bavuka i Masisi bafungiwe mu ma gereza atandukanye yo muri RDC.
Uyu yanahoze mu mitwe yitwaje intwaro ya Maï Maï yo muri Kivu y’Amajyaruguru, ari nabwo yatangiye guhohotera Abatutsi, akananyaga ibyabo birimo Inka yanyagaga i Masisi na Rutshuru.
Kubera ubugome bwe bwo kwanga Abatutsi, byavuzwe ko hari n’igihe yigeze gusaba ubuyobozi bwa FARDC muri Goma ku muha ingabo akaja kurwanya umutwe wa M23 urwanya Leta. Ariko aza kwangirwa, kuko ntabuhanga bw’urugamba bumuzwiho, nk’uko abahaye MCN aya makuru babivuze.
Bruce, uyu mugome mureke igihe cye niki ! aje gupfa ntabwo yaje kwica nkuko yabimenyereye. Abana bari ready man
Survival curves were generated by the Kaplan Meier method and compared with the log rank test priligy 30mg
The other group receives the same treatment as the first group, followed by low dose chemotherapy in tablet form, taken one or two times per day, twice a week for one year cialis with priligy
Turashaka kureba iyi mikorere ya SERM itaziguye n imikorere, tugasobanura uburyo n impamvu bakora, kandi byanze bikunze, uburyo ushobora gukoresha cyane iyi SERM priligy cvs