Walikale mu Kaga Gakomeye: FDLR Yatikije Umuhana Wose, Isiga Abaturage Mu Marira n’Urupfu
Teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye kuba indiri y’amakuba n’amarira nyuma y’igitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, watwitse umuhana wose w’abaturage, unica abantu benshi, abandi ugasiga badafite aho berekeza.
Iri bara ryabereye mu gace ka Tuonane, kari muri gurupoma ya Waloa Loanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 15/12/2025. Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko abantu bane bahasize ubuzima, mu gihe abaturage benshi bahungiye mu tundi duce duturanye, bava mu byabo nta na kimwe bitwaje.
Umwe mu bayobozi ba FDLR wiyita “Général Mudayongwa” yatangaje ko yaguze ubutaka muri aka gace ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze, ariko abaturage babihakanira kure, bavuga ko ibyo birego bidafite ishingiro na rito. Uyu murwanyi yasabye abaturage kuva muri ako gace, avuga ko ashaka kuhakorera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Nyuma y’uko babyanze, we n’abo ayobora bagabye igitero cy’indengakamere, batwika inzu zose z’abaturage, basiga umudugudu ubaye umwotsi n’ivu.
Mu bantu bishwe harimo abarwanyi babiri b’umutwe wa Mai Mai Kifuafua, umwe mu mitwe igize ihuriro rya Wazalendo. Ibyo byahise biteza imirwano ikomeye hagati y’impande zombi, aho hakoreshejwe intwaro nto n’iziremereye, bikarushaho gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Iki gikorwa kije mu gihe tariki ya 27/06/2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, yemeranyijweho ko umutwe wa FDLR ugomba gusenywa burundu, na ho u Rwanda rugakuraho zimwe mu ngamba z’ubwirinzi rwari rwarashyizeho kubera umutekano warwo.
Nyamara, raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iheruka gusohoka igaragaza ko, n’ubwo Leta ya RDC yemeye ku mugaragaro gusenya FDLR, mu by’ukuri ingabo zayo zikomeje gukorana n’uyu mutwe. Izi mpuguke zanasobanuye ko nyuma y’itangazo ry’igisirikare cya RDC ryo ku wa 10/10/ 2025, ryavugaga ko FDLR igiye gusenywa, habayeho itumanaho ry’ibanga ryemezaga ko ubufatanye buzakomeza mu buryo butavuzwe ku mugaragaro.
Ibi byose bikomeza kugaragaza isura y’akarengane n’ubwiyongere bw’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, aho abaturage bakomeje kuba igitambo cy’imikino ya politiki n’iya gisirikare, mu gihe amajwi yabo n’amarira yabo bigenda bigwa mu matwi atumva.






