Wazalendo babiri ni bo bahitanwe n’amazi
Wazalendo babiri bishwe n’amazi ubwo bageragezaga guhunga nyuma y’aho basubiranyemo n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 23/10/2025, ni bwo Wazalendo yasubiranyemo na FARDC, imirwano yabo ntiyatinze, ariko yasize babiri bo muri Wazalendo bahatakarije ubuzima.
Amakuru aturuka i Uvira akagaragaza ko barwaniye i Kavimvira igice giherereyemo umupaka ugabanya iki gihugu cya RDC n’icy’u Burundi.
Ni mirwano yasize Wazalendo babiri bahitanwe n’ikiyaga cya Tanganyika, nyuma y’uko barimo bageragaza guhunga bikarangira barohamye mu mazi.
Binavugwa ko abenshi muri aba Wazalendo bahungiye mu gace kitwa Nyangara, gaherereye hafi na Tanganyika. Ni mu gihe FARDC yari yabarushije imbaraga irabakubita baratawanyika.
Kuko hari n’abandi bo muri yo bahungiye mu misozi iherereye hejuru y’uyu mujyi wa Uvira ufatwa nk’uwa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uwa Bukavu.
Wazalendo bakomeje gusubiranamo na FARDC mu gihe i Uvira hoherejwe abasirikare babiri ba ba General, barimo Brigadier General Amuli Civiri na mugenzi we bazananye. Aba bakaba ari bo bahawe kuyobora aka karere ka 33 ki ngabo za RDC kanafite icyicaro mu mujyi wa Uvira, nyuma y’uko i Bukavu cyoharaga hafashwe na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Binateganyijwe ko igihe c’isaha munani zo kuri uyu wa gatanu, aba basirikare bakuru bashya baragirana ikiganiro n’imitwe yose yitwaje intwaro ihurikiye muri Wazalendo.
Ni ikiganiro amakuru agera kuri Minembwe Capital News agaragaza ko kiri buze kwibanda ku mutekano, n’ubufatanye hagati ya FARDC na Wazalendo.





