Wazalendo, bakoreshwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, barashinjwa ubujura no gusahura ibya baturuge muri Quartier ya Kabindura, Komine Kalundu, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi bikorwa by’urugomo bikorwa na Wazalendo, byo ngeye gukorwa mw’ijoro rya keye, ryo kw’itariki 01/01/2023.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga, n’uko Wazalendo, mu gukora buriya bujura, baje bitwaje imbunda n’ibyuma, n’inkoni, aho ndetse bamenye n’inzugi binjira ku mbaraga mu mazu imbere, abagerageje ku ba rwanya bahagiriye ibibazo birimo gukomereka.
Ubu hamya Minembwe Capital News, yahawe n’abaturage baturiye ibyo bice, bagize bati: “Umuyobozi wa Avenue, Musohoko, bwana Sumaili Soma, utuye hafi no kwa Mwami, mu Mujyi wa Uvira, yagerageje ku rwanya abo bagizi banabi birangira akomeretse. Hakomeretse kandi uwitwa Mwengo, nawe ya komeretse agiye kuba rwanya.”
Mu ntangiriro zo kw’iyamamaza kwa perezida Félix Tshisekedi, no mukurangiza gahunda yo kw’iyamamaza kwe, umukuru w’igihugu, Tshisekedi, yagiye avuga ko Wazalendo, bagomba kubahwa no kurekurirwa gukora urugomo rwabo. Ibyo bikaba biri mubituma, Wazalendo bica abasivile ntihagire inkurikizi, kuribo.
Bruce Bahanda.