Wazalendo baraye bagabye igitero mu rugo rw’Umunyamulenge muri Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, barangije bamunyaga utwe.
Ni urugo rwa Chantal Furaha ruherereye muri Quartier ya Kabindura ho mu mujyi wa Uvira, nirwo rwa gabwemo igitero cya Wazalendo muri iri joro ryakeye rishira kuri uyu wa Kane, nk’uko abaturage baherereye muri ibyo bice ba bibwiye Minembwe Capital News.
Bavuga ko icyo gitero abakigabye baje bitwaje imbunda n’amahiri ndetse n’imipanga kandi ko bamaze kwinjira mu rugo rwa Furaha bamunyaga ibintu bikoreshwa mu rugo harimo imyenda, amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu nzu. Ibyo bikaba byarabaye igihe c’isaha za saa tanu zirengaho iminota mike.
Furaha akaba yari asanzwe yikorera ku giti cye aho yakoraga akazi ko kohereza amafaranga (transfer). Akazi akorera ahitwa kuri Monuma.
Furaha ni umugore ushatswe mu bagorora akaba ari umukobwa wa Kidumu w’Abanyabyinshi b’Abagigi.
Wazalendo kunyaga Abanyamulenge babikora umunsi ku wundi, kuko mu minsi ishize icyo gikorwa kandi cyakorewe undi mugabo w’umunyamulenge nawe wakoraga akazi ko kohereza amafaranga.
Abaturiye utwo duce baboneyeho gusaba leta kubashakira umutekano uhamye, no gukora ibishoboka byose abakora ubwo bugizi bwa nabi bwo kunyaga ibyabaturage bafatwe kandi babiryozwe.
MCN.