Wazalendo barwanirira leta ya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo bishe umunyarwanda bamunyaga nibye.
Ni ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 26/05/2024, nibwo Wazalendo bishe umunyarwanda bamunyaga n’ihene zirenga 23 bamusanganye aragiye, nk’uko iy’inkuru iva muri ibyo bice ibivuga.
Ay’amakuru yahawe Minembwe Capital News avuga ko ibyo byabereye mu Kibaya cya Rusizi ki gabanya ubutaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Kandi ko ibyo byabaye mu masaha ya saa kumi z’u mugoroba wo ku Cyumweru. Abaturage baherereye muri ibyo bice bavuga ko uyu munyarwanda wishwe yitwa Joseph Samvura, yari uwo mu murenge wa Busesamana ho muri Rubavu.
Ubuhamya twahawe kuri Minembwe Capital News buvuga ko Wazalendo baje bashaka kwiba ihene, mu gihe bageragezaga kugira ngo bazishorere Joseph Samvura nawe agatabaza bituma bamutera icyuma cy’imbunda ahita apfa barangije baraziba.
Ubuhamya bw’u muturage bugira buti: “Narindimo guhinga hafi naho byabereye mu Kibaya cya Rusizi, Samvura nawe yari aragiye ihene hafi aho numva arimo gutabaza niruka njya kureba ikibaye nsanga Wazalendo babiri bari kwirukankana ihene bazijana muri RDC.”
Yakomeje agira ati: “Haje kuza undi musore aramfasha dushaka Joseph Samvura dusanga ahantu arimo gusambira ba muteye ibyuma bibiri kimwe mu mutwe ikindi munda, turamurengeza tumujana mu kigo nderabuzima cya Busesamana ari naho yaje kurangiriza.”
Iki kibaya gihuza u Rwanda na Congo Kinshasa cyagiye kivogerwa n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ahanini bagishimutiramo abantu, amatungo y’abaturage bitewe n’uko ibi bice bitagaragara neza.
MCN.