Wazalendo basabwe guhagarika ibikorwa bibi bakorera abaturage muri Kivu y’Epfo.
Ni byasabwe na komisiyo ishinzwe impunzi yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yasabye imitwe y’abaturage yitwaje imbunda guhagarika guhohotera impunzi ziri mu nkambi ya Lusenda mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Komisiyo ishinzwe impunzi kandi irasaba abo muri uwo mutwe guhagarika kuzisaba imisoro.
Byavugiwe mu nama yabereye mu nkambi ya Lusenda yahuriwemo n’impunzi, inzego zishinzwe umutekano, imitwe y’abaturage yitwara gisirikare izwi nka Wazalendo n’abaturage b’Abanyekongo.
Mu byo iyo nama yari igamije harimo gusobanura uburenganzira bw’impunzi n’uko zikwiye kwitwara.
Lusenda iherereye muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ni agace gatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Ababembe. Aka gace kandi kari hagati ya Uvira n’i Baraka.
MCN.