Wazalendo Bishe Abaturage mu kibaya cya Rusizi nyuma yo Gusubiranamo
Abarwanyi ba Wazalendo bakorana byahafi n’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bishe abaturage mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 22/11/2025, mu gace ka Luvungi mu kibaya cya Rusizi.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News yabonye yemeza ko aya makimbirane yatangiye hagati y’aba barwanyi ubwabo, mbere y’uko bahindukirira abaturage. Mu masaha y’ijoro ryo ku wa gatandatu, Wazalendo babanje kurwana hagati yabo mu gace ka Sange, aho byaviriyemo abarwanyi babo babiri gupfa naho abandi barenga batanu barakomereka.
Nyuma y’iri subiranamo, aba barwanyi berekeje i Luvungi, aho bageze hafi y’itorero Gatolika basanga abaturage bahakoraniye mu birori baberekezamo imbunda barabarasa.
Umwe mu baduhaye ubuhamya yagize ati: “Kuri paroisse ya Gatolika ya Luvungi hari abantu bari baharaye kubera ikirori. Wazalendo bahageze mu masaha y’urukerera bahita babamishaho amasasu. Umukobwa witwa Huruma, mwene Shovya, yahise ahasiga ubuzima.”
Hari undi muturage wapfuye nyuma y’amasaha make agejejwe ku bitaro kubera ibikomere yari yatewe n’amasasu.
Nubwo impamvu y’ubu bwicanyi itaramenyekana neza, abaturage bavuga ko imyitwarire ya Wazalendo isanzwe irangwa n’ubugome no gukoresha ingufu z’ikirenga mu bice babarizwamo.Banamaze kandi n’igihe kinini bagaragaza amakimbirane hagati yabo, bigatuma abaturage baguma mu bwoba bukabije.
Abatuye i Luvungi n’utundi duce bihana imbibi bakomeje kugaragaza impungenge n’umujinya, basaba ko aba barwanyi bakurwa mu gace kabo kuko bakomeje guhungabanya umutekano no gutwara ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane.






