Wazalendo kwanga Gen Gasita Leta ntigire icyo ibikoraho, byatumye bamwe bo muri FARDC bayitoroka
Abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, barimo ufite ipeti rya Captain na mugenzi we ufite irya Sergeant bacyiyonkoyeho biyunga ku ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, ni nyuma y’aho Wazalendo banze Brigadier General Olivier Gasita ko ayobora ibikorwa bya gisirikare muri Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aba basirikare ni Captain Gakunzi n’undi ufite ipeti rya Sergeant. Bombi nk’uko amakuru abivuga bavuka muri Kivu y’Amajyepfo, bakaba ari abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kabiri tariki ya 22/09/2025, ni bwo bakiriwe mu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho i Nyangezi mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko babivuga bakoreraga mu misozi igenzurwa n’igisirikare cya RDC, FDLR na Wazalendo iri hejuru y’umujyi wa Kaziba muri teritware ya Walungu.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025 ni bwo Kaziba yabohojwe na AFC/M23/MRDP nyuma y’imirwano ikaze n”Ingabo za RDC. Ni imirwano yarangiye uruhande rwa Leta ruhungiye muri iyo misozi iri hejuru y’icyo gice.
Basobanuye ko mu byatumye biyonkora kuri FARDC byavuye kukuba Wazalendo babita abashyitsi mu gihugu cyabo, ubundi kandi ngo hakaba nubwo babita abanzi b’iki gihugu.
Banavuga kandi ko kuba General Olivier Gasita yaranzwe na Wazalendo kuyobora ibikorwa bya gisirikare i Uvira, kandi yariyahatumwe na perezida w’igihugu mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cyenda, biri mubyatumye binubira iki gisirikare cyiwe, ngo kuko n’ubundi ntacyo cyigeze kibikoraho.
Ubwo bageraga mu nzira bacitse, hari aho bageze bitangwa na Wazalendo, ari na bwo bahise babavunderezamo urufaya rw’amasasu, birangira bakijijwe n’amaguru, maze na bo bikomereza urugendo rwabo.
Kuri ubu bamaze kwakirwa, aho bazanye n’imbunda zibiri zo mu bwoko bwa AK-47, n’izindi nto zirimo n’amagrenade.
Umwe wo mu muryango wa Captain Gakunzi yaduhaye ubutumwa agaragaza ko yishimiye itoraka rye, agira ati: “Yaraye acitse. Ari i Nyangezi. Ibyo gukomeza gusuzugurwa yabigaye! Kuba yasanze abandi banze ako gasuzuguro kuri twe n’impundu nyinshi.”
Yongeyeho ati: “Yari major nubwo byari bitaraba confirmed, ariko yarabitegereje. Ariko ayo ma petit yo kwa Tshisekedi ni ubusa, icya ngombwa ni uko avuye muri iyo ngirwa ngo ni Leta.”