Wazalendo na FARDC basubiranyemo abasivili aba ari bo babigenderamo
Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo( FARDC) n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bakorana mu ntambara barimo n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, basubiranyemo i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, hapfa umuturaga wishwe arashwe na FARDC.
Ni amakuru dukesha abari i Uvira aho bagaragaza ko hari umuturage wishwe arashwe n’Ingabo za RDC nyuma y’uko izo ngabo zari zasubiranyemo na Wazalendo.
Aya makuru avuga ko iri subiranamo hagati ya ziriya mpande zombi ryabereye ku misozi ya Gasenga n’iya Mulongwe. Binagaragazwa ko imbunda zatangiye kumvikana ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatanu tariki ya 26/09/2025.
Bigasobanurwa kandi ko impande zombi zapfaga kugenzura iriya misozi irihejuru ya biriya bice bya Gasenga na Mulongwe; ni mu gihe buri ruhande rwashakaga ko ari rwo ruyigenzura.
Amakuru akomeza avuga ko ihangana hagati y’izi mpande zombi ryamaze umwanya ungana n’amasaha abiri. Ndetse ku menya ugenzura ibyo bice, kugeza ubu biracyogoranye.
Umwe mu baturage baho, yatanze ubutumwa bw’amajwi abwira ababo guhumuka bakamenya ubugome buri gukorerwa iwabo.
Ubu butumwa yabutanze arimo kurira, kuko abasirikare ba FARDC bari bamaze kwica umusivili bamwise Umzalendo.
Yagize ati: “Benedata, benedata. Ni muhumuke! Ya masasu mwumvaga ejo ku wa gatanu, yahitanye Mwalimu wigishaga kw’ishuri rya Kelomoni, yari n’Umushemasi(diakoni) mu itorero ryacu.”
Yakomeje ati: “Yarashwe ubwo yari avuye gusenga. Mbere y’uko bariya basirikare ba FARDC bamurasa yabanje ku basobanurira, ababwira ko atari Umzalendo, kugeza ubwo yapfukamye imbere yabo, arabatakira cyane, ntibamwumva. baramursa arapfa!”
Uyu wapfuye aje akurikira abandi bagize igihe bicirwa muri Uvira. Hari abicwa na FARDC, FDLR, abandi n’abo bakicwa na Wazalendo.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, abagenzi bavaga i Luvungi berekeza mu mujyi wa Uvira, bishwemo abantu babiri, barimo umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 n’umwana.
Bikavugwa ko bishwe na Wazalendo ubwo bashakaga kubanyaga bakabyanga, bahise babarasaho bariya baprapfa abandi bagakomeza urugendo.
Aba baturage usibye kubakorera ubugome nk’ubu, baranabanyaga, hari abo banyagira mu mago yabo, hari n’abandi banyagirwa ahatandukanye.
