Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 70 uzwi kw’izina rya Muhaya, yishwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, muri teritware ya Masisi, azira ubwoko bwe Abatutsi.
Ni kugicamunsi cya none ku wa Kabiri, tariki ya 06/02/2024, bya menyekanye ko Muhaya yishwe arashwe n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ifasha ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo kurwanya M23.
Bikavugwa ko yarashwe na Wazalendo ifatanije na FDLR, nk’uko abakoresha imbuga nkoranya mbaga bo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakomeje ba bitangaza.
Mu makuru yatanzwe na Justin, uherereye i Masisi , ya bwiye Minembwe Capital News ko Muhaya yiciwe ku misozi iherereye muri Localité ya Ngungu, ko kandi aba mwishe bamuhoye kuba ari Umututsi.
Nyuma yaho ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zitsinzwe mu mirwano yabaye mu Cyumweru gishize, ahagana k’u wa Gatanu, ndetse no mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, bya tumye ubogome burushaho kwiyongera ni mugihe Wazalendo na FDLR, bashimuse Abatutsi benshi muri Ngungu na Murambi, barimo uwitwa Jean Paul, umwuzukuru wa Nzanira, washimuswe ku Cyumweru ndetse n’abandi bashimuswe nyuma ye.
Ibi bibaye mugihe kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi, n’ingabo ze ko bishe Abana n’Abadamu ndetse ngo basambura n’amazu y’abaturage muri Localité ya Mushaki.
Bwana Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ba bikoze ku munsi w’ejo hashize.
Bruce Bahanda.