
Abavoka(Avocats), bo mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Manyema, muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo, kuri uyu wo k’uwa Gatatu, tariki 29/11/2023, bishize hamwe maze baja mu Muhanda, basaba ko haba ubutabera ninyuma y’urupfu rw’uwari uhagarariye uruby’iruko mw’ishyaka rya Ensemble pour La République rya Moïse Katumbi.
Urupfu rw’uriya wari uhagarariye uruby’iruko rwo mw’ishyaka rya Ensemble pour La République, Dido Kakisingi, yishwe ubwo yari mu modoka i Kindu, bakaba bari mubikorwa byokwitegura kandida Moïse Katumbi wari uje i Manyema muburyo bwokwiyamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu ca RDC.
Nk’uko byavuzwe bariya bayoboke b’Ishyaka riyobowe na Maïse Katumbi (Ensemble pour La République), bari mu myiteguro yo kwakira umukandinda wabo i Kindu, mugihe bari mu mudoka, kuri uyu wa Kabiri, tariki 28/11/2023, haje abantu batera amabuye imodoka barimo kugeza ibirahuri bimenaguritse n’ibwo amabuye yatewe abari imbere mu modoka biza kurangira uriya muyobozi Dodo Kakisingi apfuye, akaba asize umuryango urimo Abana batandatu (6).
Nyuma y’uko apfuye umubiri we wajanwe muri Morgue mubitaro bya Mapon biherereye mu Mujyi wa Kindu.
Ishyaka rya Ensemble pour La République, ryamaganye ubwo bwicanyi kandi basaba ko hakorwa amatohoza ahagije kugira abarinyuma y’ubwo bwicanyi bashikirizwe ubutabera.
Kuri uy’umunsi rero bariya ba Avoka bazengurutse i mihanda bitwaje ibyapa byanditseho ko bashaka ubutabera kurupfu rwa Dodo Kakisingi wapfuye urupfu rubabaje.
Bruce Bahanda.
