
Umwe mu badepite bo munteko ishinga amategeko muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Claude Rubaya, yanenze yivuye inyuma kandida nimero 20, perezida Félix Antoine Tshisekedi, kumyitwarire akomeje kugaragaza muri ibi bihe byokwiyamamaza.
Nk’uko yabivuze yagaragaje ko perezida Félix Tshisekedi ashaka kwerekana ko ubushamirane burihagati y’u Rwanda na Congo butazashira n’imugihe uriya mukuru wigihugu Tshisekedi akomeje kubwira abanyekongo ko leta ya Kigali yateye igihugu cyabo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Félix Tshisekedi, ubwo yiyamamarizaga i Bandaka yabwiye abanyekongo ko hari Abakandida ba banyamahanga ko kandi bariya ba kandida impamvu batamagana u Rwanda ngo biva kukuba bariya ba kandida baratumwe na leta ya Kigali.
Uy’u Mukuru wigihugu rero agasaba abanyekongo ko mugihe bamutoreye Manda yakabiri kwazakora ibishoboka byose agatsinda intambara u Rwanda rwashoye kuri Congo.
Uriya mudepite wanenze perezida Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatatu, tariki 29/11/2023, yasohoye impapuro ziriho ubutumwa bugira buti:
“Tshisekedi yagize ikibazo cy’u Rwanda na Congo nkicye bwite ariko sibyo. Kwifashisha urwango ruri hagati ya Congo n’u Rwanda munyungu zo kugira ngo bazamutore harimo uguhubuka gukomeye.”
Yakomereje agira ati: “Gufata ikibazo nkaho kitazakemuka nabwo ni ukwihenda. Tshisekedi yibagiwe ko yabayeho inshuti yahafi na perezida Kagame nyuma biza kurangira. Ntakintu gihoraho rero nurwango ruri hagati y’u Rwanda na Congo ruzagira iherezo.”
Uy’u mudepite Rubaya Claude, yanatanze i Nama avuga ko ikibazo cy’u Rwanda na RDC kizakemuka ngo mugihe ibihugu byagize uruhare.
Ati: “Iki n’ikibazo cy’ibihugu rero no kugira ngo gikemuke n’imugihe ibindi Bihugu byabahuje. Mugihe habonetse abahuza beza bazahagarara hagati bahuze ibi Bihugu byombi.”
Kw’iyamamaza muri RDC byatangiye kuri tariki ya 19/11/2023. Tshisekedi akaba amaze kw’iyamamariza mubice byinshi bigize i Ntara za Congo Kinshasa.
Bruce Bahanda.