I Kalemie, k’umurwa Mukuru w’Intara ya Tanyanyika, muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu, tariki 29/11/2023, bakiriye Moïse Katumbi, u mukandida uri kw’iyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri RDC mu matora ategerejwe kuba mu mpera z’u kwezi kwa Cumi nabiri (12).
Uyu mukandida ufite nimero ya 3, Moïse katumbi, ubwo yakirwaga ku kibuga c’indege cya Kainda, giherereye mu Mujyi wa Kalemie, yakiranwe ibyishimo nimugihe abaturage bingero zose bari bitabiriye ubona ari ibihumbi nibihumbagiza.
Moïse katumbi, yahise yerekeza ku k’ibuga cy’umupira wamgaru aho yasanze n’ubundi ategerejwe n’Abantu isinzi nk’uko bigaragara no mu mashusho.
Bamwe mubari baje kumwakira baje bitwaje ibyapa byanditsweho ngo “Baba wa Taifa, Mukombozi wetu.”
Moïse katumbi yaje gufata ijambo maze agira ati: “Tuje kubakura mu buretwa bwa UDPS.”
Moïse Katumbi, nanone yagarutse kubijanye n’umutekano, ubuhinzi n’iterambere ry’i Mihanda ndetse n’i Mihanda yagari ya Moshi. Ibi byose yabibwiye abari bitabiriye abizeza ko byose bizakemuka mugihe bazaba bamugiriye icyizere bakamuha amajwi.
Moïse Katumbi, yigezeho kuba Guverineri w’i Ntara yahoze ari Katanga, itaragaburwamo i Ntara zine(4). Icyogihe yakoze byinshi harimo noguca intambara akoresheje programme yitwaga CONADER.
Byavuzwe ko Moïse Katumbi, yakiriwe n’abaturage ba barirwa mu bihumbi 600.000 bingana na 98% byabaturage batuye i Kalemie umurwa Mukuru w’Intara ya Tanganyika.
Tubibutse ko Kalemie nayo yahoze mucyahoze ari Katanga. Kuri ubu n’i Ntara yigenga .
Bruce Bahanda.