Ingabo za RDF, mu Gihugu c’u Rwanda, bashize itangazo hanze risaba ababyifuza bose kwinjira igisirikare berekana n’inzira aba byifuza banyuramo.
N’itangazo ryashizwe hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki 01/12/2023, rikaba rimenyesha ko abifuza kwinjira igisirikare k’urwego rw’abasirikare bato, bakwiye kuja biyandikisha ku turere no ku mirenge. Kwiyandikisha ngo bikaba biri butangire kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 kugeza kuya 31/12/2023, nk’uko itangazo ribimenyesha.
Ririya tangazo ry’ingabo z’u Rwanda(RDF), ryashizweho u mukono n’umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mungabo za RDF, Colonel Lambert Sendegeya. Gusa abahamagariwe kwiyandikisha mu gisirikare cya RDF ngo bagomba kuba ari Abanyarwanda, batarengeje Imyaka 25 ko kandi batagomba kuba munsi y’imyaka 18.
Ibindi bikubiye mu riryo tangazo harimo ko “Kuba abifuza kwinjira mungabo za RDF bafite ubuzima butamugaye cyangwa badakurikiranwe n’inkiko.”
“Kuba arinyangamugayo mu mico no mu myifatire no kuba bafite impampuro zerekana ko byibuze barangije uwa Gatatu w’amashuri y’isumbuye.”
Nk’uko bigaragara itangazo ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya RDF bashize hanze harimo ibisabwa byose abifuza kwinjira igisirikare cyabo bakwitwaza haba ku Karere no ku Murenge.
Bruce Bahanda.