Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, FDNB na Wazalendo, mu bitero bagabye muri teritwari ya Masisi na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, byavuzwe ko banyaze Inka z’Abungeri bo m’ubwoko bw’Abatutsi.
N’ibitero bagabye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 02/12/2023, aho binavugwa ko biriya bitero ba bigabye ba banjye kurasa ibisasu biremereye mubice byo muri Kilolirwe no munkengero zayo. Ibi bitero kandi byanagabwe mu bice byomuri teritware ya Nyiragongo arinaho banyaze ziriya nka n’intama.
Ay’amakuru yanemejwe n’umuvugizi wa M23 mubyapolitike, bwana Lawrence Kanyuka aho yagize ati: “Twongeye ku burira imiryango Mpuzamahanga n’amashirahamwe arengera ikiremwa muntu ko ihuriro ry’ingabo za RDC zikomeje gukorera ubugome abaturage baturiye i Kilolirwe. Muriki Gitondo kandi bongeye kugaba ibitero bakoresheje kurasa ibisasu ahatuwe n’abaturage. Biriya bisasu bikomeje kwangiriza ubutunzi bw’abaturage ndetse bigasenya n’amazu yabo.”
Uy’u muvugizi wa M23 yakomeje avuga ko ingabo zabo ziri kurwana kubaturage n’ibyabo kandi ko barwana kinyamwuga.
Nk’uko iy’i nkuru ikomeza ivuga n’uko ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, FDNB na Wazalendo banyaze Inka zikabakaba 142 harimo n’intama 100 izindi amagana ngo zikaba zaburiwe irengero nk’uko iy’inkuru ibivuga.
Bruce Bahanda.