Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwongeye gushira inyandiko hanze bushinja ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo gukomeza gukorera urugomo abaturage baturiye u Burasirazuba bwa RDC.
N’inyandiko zashizwe hanze ku gicamunsi cyokuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 03/12/2023, bakoresheje urubuga rwa X, bikozwe n’u muvugizi wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka.
Yagize ati: “Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa n’abambari bayo FDLR, FDNB, WAGNER na WAZALENDO, bakomeje kumisha urufaya rw’ibibomba biremereye bakoresheje indege z’intambara ndetse n’imbunda zirasa kure bakarasa ahatuwe n’abasivile.”
“Umutwe wa M23 turamenyesha imiryango y’abakongomani ikorera imbere mu gihugu n’imiryango Mpuzamahanga ko ikinyoma cya leta ya Kinshasa gikomeje kuba kibi kugeza ubu baracyakorana na FDLR .”
“Ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, imikoranire yabo na FDLR iracari yose. Uriya mutwe witera bwoba wa FDLR ukomeje gutera ibisasu ufatanije n’ingabo za RDC. Ibi tubifitiye ibihamya birenga kimwe.”
“Ikigira kabiri murabizi ko ingabo za EACRF zirimo zisubira mu Bihugu zaje zivamo rero M23 turabamenyesha yuko tuzasubira mubice ziriya Ngabo za EACRF zabagamo n’ubundi byahoze aribyacu. N’ibice twari twarasigiye ziriya Ngabo m’urwego rwo kubahiriza amasezerano yoguhagarika Intambara.”
Kuva ku wa Gatanu, bariya basirikare ba Kenya batangiye kuva mubice byo muri teritwari ya Rutsuru na Masisi, mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka bari m’ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba.
Kuva kwaziriya ngabo za Kenya ku butaka bwa RDC nimugihe zishinjwa na perezida Félix Tshisekedi kugirana imikoranire myiza na M23.
Bikozwe kuriya mugihe hari ubwumvikane hagati y’u muryango wa EAC na Sadc ko ziriya ngabo zizava mu Burasirazuba bw’iki gihugu mugihe iza SADC zizaba zahageze.
Bruce Bahanda.