Faustin Twagiramungu uheruka gupfa apfiriye mu Bubiligi, yapfuye afite Imyaka 78 y’amavuko. Mubusanzwe Twagiramungu yarazwi nk’umunyapolitike utarya umunwa mubyo anenga.
Faustin Twagiramungu, ari mu banyapolitike bamaganye ingoma y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenali Habyarimana, aha harimbere y’uko ingoma ya Habyarimana itsembatsemba abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ibi biri mu byatumye yifatanya n’a RPF Inkotanyi, umutwe waje kurwana utsinda ingoma y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda.
Ubwo RPF Inkotanyi yarimaze gutsinda Urugamba rwo kubohoza u Rwanda, Faustin Twagiramungu yahise ahabwa kuba minisitiri w’intebe mu mwaka wa 194 ahagana mu mwaka w’ 1995 aregura, bimuviramo guhunga igihugu ahungira mu Bubiligi.
Ageze mu Bubiligi yaje gushinga Ishyaka rya RDI(Rwanda rwiza yari ayoboye), byaje kumuviramo gushigikira ahanini imitwe y’inyeshamba irwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Yaje kugaruka i Rwanda ubwo yiyamamarizaga umwanya w’u mukuru w’igihugu aho yarahanganye na perezida Paul Kagame, mu mwaka wa 2003. Twagiramungu yaje gutsindwa ayo Matora ku majwi 3.6% mugihe Perezida Paul Kagame we yagize amajwi 95%
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 02/12/2023, n’ibwo umuryango we watangaje ko Twagiramungu Faustin yapfuye. Mw’itangazo umuryango washize hanze ryavugako yazize “urupfu rutunguranye.”
Twagiramungu yari uwo mu bwoko bwa Bahutu, munzu ya Basinga, yavukiye i Cyangugu. Yize amashuri ya Kaminuza.
Bruce Bahanda.