Umutwe wa M23 mukanya gaheze umaze gushira amashusho hanze agaragaza ibikoresho by’agisirikare bongeye kwambura ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni mu mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04/12/2023 aho M23 bari bahanganye na FDLR, Wagner, FARDC n’ingabo z’u Burundi ndetse na Wazalendo.
Nk’uko umuvugizi wa M23 mu byapolitike bwana Lawrence Kanyuka, amaze kubitangaza yagize ati: “Umutwe wa M23 umenyesheje ko wambuye imbunda ninshi ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner ingabo z’u Burundi na Wazalendo, mubitero bari bagabye mu birindiro by’ingabo za M23 nahatuwe n’abaturage.”
Yakomeje avuga ati: “Ibitero bari bagabye iwacu byaribyo guhorera Colonel Ruhinda Gaby wiciwe mu mirwano ku Cyumweru.”
Isoko yacu dukesha ay’amakuru ahamya neza ko umutwe wa M23 wongeye gufata ibindi bice byinshi byomuri teritware ya Masisi. N’inyuma y’uko uriya mutwe wa M23 wirwanyeho mugihe ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa bari bagabye ibitero i Kilolirwe, Karenga na Rumeneti.
M23 yambuye FARDC n’abambari babo ibice bigera kuri bitanu harimo Rubaya, Kabati, Ngoma n’ahandi.
Bruce Bahanda.