
Ingabo z’u Burundi z’ibarizwa k’ubutaka bwo muri Kivu y’Amajyaruguru, bari butumwa bw’amahoro boherejwemo n’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasizuba ( EAC) bahakanye amakuru bashinjwa n’ingabo za Gen Sultan Makenga ko b’injiye m’urugamba rweruye bafasha ingabo za FARDC, FDLR, Wagner, na Wazalendo kurwanya umutwe wa ARC/M23.
Ziriya Ngabo z’u Burundi zinyomoje ariya makuru mugihe muri iki Gitondo co kuri uyu wa Kabiri, tariki 05/12/2023, perezida w’u mutwe wa M23 Bertrand Bisimwa yazamaganye aho yagize ati: “Mu bitero ingabo za Guverinoma ya Kinshasa batugabyeho, ingabo z’u Burundi z’ibarizwa muri EAC biyunze n’iriya mitwe ifasha FARDC kuturwanya baradutera batera n’abaturage. Kuva ubu mu menye ko ingabo z’u Burundi zamaze kwiyunga n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zihanganye na M23.”
Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, nawe yemeje ay’amakuru maze agira ati: “Turamenyesha akarere n’abenegihugu n’abanyamahanga ndetse na EAC ko: Ingabo z’u Burundi ziri muri EACRF zihurije hamwe n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa bagaba ibitero ku birindiro byacu no k’ubaturage.”
Nyuma y’ubu butumwa bw’ubuyobozi bw’ingabo za Gen Sultan Makenga, ziriya Ngabo z’u Burundi z’ibarizwa k’ubutaka bwo mu Burasirazuba bwa RDC bahise bamagana ibyatangajwe na M23.
Mu butumwa batanze bagize bati:” Ingabo z’u Burundi (FDNB), baramagana ibinyoma byatangajwe na perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, avuga ko abarundi bari muri EACRF b’injiye mu Mirwano irikubera muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Kiriya Gisirikare c’u Burundi cyakomeje kugaragaza ko bagumye mu birindiro byabo . Gusa bavuga ko uriya mutwe wa M23 wakomeje kubashotora.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe n’uko mu mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04/12/2023, hapfuye Captain wo mungabo z’u Burundi.

Iriya mirwano ikaba ikomeje kugeza n’ubu mubice byo muri teritware ya Masisi, ahanini muri Mushaki n’ahandi. M23 ikomeje gufata ibindi bice byinshi byomuri yi teritware ya Masisi, nk’uko iy’i nkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Bruce Bahanda.