
Mu mirwano ikomeje kubera mu nkengero z’u Mujyi wa Mushaki na Sake byamenyekanye ko yaguyemo abasirikare b’u Burundi, bakabakaba 25, harimo n’abafite ipeti rya Major babiri aribo: Major Onesphore Ndayiragije na Major Ngendakumana Pascal. Abandi benshi muribo bakaba bara buriwe irengero.
Iriya mirwano ikaze yongeye kubura kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 03/12/2023. N’ibitero ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo zifatanije n’ihuriro ry’ingabo z’u Burundi na Wazalendo, FDLR na Wagner , bari bagabye Kalenga na Kirolilwe ahari ibirindiro by’ingabo z’u mutwe wa M23.
Ariya makuru icyogihe yemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: “Ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zateye ibisasu muri Kilolirwe no munkengero zayo. Ibisasu kobarabirasa ahatuwe n’abaturage n’ahari ingabo zacu, ariko ingabo zacu zikomeje kw’irwanaho no kurwanirira abaturage n’ibyabo.”
Nk’uko byavuzwe iriya mirwano yo ku Cyumweru yaguyemo n’umusirikare ukomeye wo mu mutwe wa FDLR, Colonel Gaby Ruhinda. Nyuma yaho k’u wa Mbere, tariki ya 04/12/2023, imirwano yakomereje munkengero z’u Mujyi wa Mushaki ndetse na Sake aho byemezwa ko u mutwe wa M23 wafashe ibindi bice byinshi birimo Rumineti, Musungati nokuri Trois entenne, mu bilometre 2 na Mushaki, homuri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’imirwano igikomeje n’ubu aho nokuri uyu wa Kabiri, tariki 05/12/2023, iriya mirwano yakomeje kubera mu nkengero za Mushaki no mu misozi y’unamiye u Mujyi wa Sake, uri mu bilometre 27 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu mirwano yabaye ejo byanavuzwe ko hakomeretse ziriya Ngabo z’u Burundi n’inshi nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibinyamakuru by’u Burundi.
Bruce Bahanda.