Maï Maï yo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, irashinjwa ku buza Abacuruzi bi Myumbati n’ibindi biribwa ku bizamura muri bi Bogobogo, ahatuwe n’abaturage benshi ba ba Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Byavuzwe ko uku ku buza Abacuruzi bi Myumbati n’Amafu ndetse n’ibindi biribwa ko Maï Maï yatangiye guha bariya benewabo amabwiriza yo kutabizamura ahatuwe n’Abanyamulenge ahagana mu mpera z’u kwezi kwa Cumi (10). Gusa ayo ma bwiriza ngo yarushijeho gukara mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi nabiri (12) uy’u mwaka w’2023.
Mu byumweru bibiri bishize, hariya muri bi Bogobogo, homuri teritware ya Fizi, havuzwe kandi Maï Maï yaje iva i Nakiheri muri Grupema ya Mutambara, iza ishaka kwica no kunyaga Inka z’Abaturage ba Banyamulenge. Ubwo byari mo bivugwa bahamije ko baje ba ka mbika ku misozi ya Magunga na Mugorore no kutundi dusozi turi mu nkengero ya bi Bogobogo, ibi byatumye abaturage bo mw’itsinda rya Twirwaneho bikusanya maze bazibira ziriya Maï Maï nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice, bahamirije Minembwe Capital News ko Maï Maï yahise yongera kubura bigakekwa ko basubiye mubice byo muri Gurupema ya Mutambara.
Gusa muri bi Bogobogo hasanzwe hari kindi kibazo cy’u bujura aho imirima y’abaturage yibwa n’Abantu baza bitwaje imbunda bigakekwa ko yoba ar’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, z’ibarizwa muri ibyo bice. Umwe mu baturage ya bwiye MCN ko iki kibazo bagituye ziriya nzego zishinzwe u mutekano kuva mu kwezi kwa Cumi numwe (11) ariko kugeza ubu kiriya kibazo cyo kw’iba imirima gikomeje gufata indi ntera.
Bi Bogobogo, nagace ko muri teritware ya Fizi, gatuwemo n’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge) benshi, Abapfulero bake na ba Bembe ndetse na Banyindu.
Bruce Bahanda.