
Ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba EACRF za Uganda n’iz’u Burundi, z’ibarizwa k’ubutaka bwo muri Kivu y’Amajyaruguru, zahawe umunsi ntarengwa wo kuba zavuye k’u butaka bwo mu Burasirazuba bwa RDC.
Nk’uko biri ingabo za Kenya nazo zabarizwaga muri uwo muryango zo ko ari magana atatu (300), zamaze kuva muri iki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, hakaba hasigaye iz’u Burundi, Uganda n’iza Sudan y’Epfo. Gusa ziriya za Sudan y’Epfo zo kwari 287 zahawe itegeko ko zigomba kuba zamaze kuva muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 08/12/2023.
Ibi byavuye mu myanzuro y’i Nama ya bagaba bakuru b’ingabo bo muri uwo muryango wa EAC, yabereye i Arusha muri Tanzania, ku wa Gatatu, tariki 06/12/2023.
Mw’itangazo ryagiye hanze uyu munsi ry’a bariya bagaba b’ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba, ryavuze ko ingabo za Uganda n’iz’u Burundi ko zitagomba kuzarenza tariki 07/01/2024, zikiri muriki gihugu.
Mu bindi bikubiye mu myanzuro y’i Nama ya bagaba bakuru b’ingabo z’u muryango wa EAC banzuye ko imirwano yongeye kubura mu Burasirazuba bwa RDC, muri teritware ya Masisi ko igomba guhagarara ku mpande zose zirwana hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner ingabo z’u Burundi na Wazalendo, kugira ngo umutekano wongere ugaruke muri ibi bice.
Hagati aho hitezwe ko Ingabo z’u muryango w’ibihugu by’ubukungu byo muri Afrika y’Amajy’epfo (SADC), zijya muri RDC Congo gufasha FARDC kurwanya M23.
Bruce Bahanda.
