
Ku k’ibuga cy’Indege giherereye ku Kiziba, homuri Komine Minembwe, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya demokarasi ya Congo, hongeye kugaragara Ingabo ninshi zo mu mutwe wa TAFOC(Ingabo z’u Burundi niza FARDC).
Nk’uko iy’inkuru ibivuga bariya basirikare baje bava mu Cyohagati ya za Rwera no ku Ndondo ya Bijombo, muri teritware ya Uvira.
Ni ukuva ku wa Gatatu, tariki 13/12/2023, bariya basirikare b’u Burundi n’aba FARDC, bongeye koherezwa mu Minembwe aribenshi. Amakuru yizewe Minembwe Capital News, ikesha abaturage baturiye ibyo bice, bahamirije Minembwe Capital News ko Ingabo za RDC zo muri Brigade ya 12 zikanze Twirwaneho, nyuma y’uko ahitwa mu Kamombo, hari havuye uwo bita umusaza Mukuru, nk’uko abaturage ba bibwiye MCN.
Ati: “Colonel Alexis Rugabisha, yatinye ubwoba arangizamo Twirwaneho ikindi kintu . Hano hari uwo bita umusaza yari yaje kuramutsa abaturage b’Irwanaho.”
Gusa aba basirikare bo muri brigade ya 12 n’Ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC, baheruka guta icyizere mu baturage baturiye Komine Minembwe, nimugihe Maï Maï, FDLR n’imitwe igizwe n’insoresore z’Abarundi bari bagabye ibitero mu nkengero za Komine Minembwe, Ingabo za RDC niza barundi, banga kurwanya iriya mitwe y’Inyeshamba yari yagabye ibitero mu baturage ba Banyamulenge, ahitwa Kivumu na Lumba, muri Grupema ya Basimunyaka y’Amajy’epfo, Secteur ya Lulenge.
Tukuri mu misozi miremire y’Imulenge, n’uko Ingabo z’u muryango w’Abibumbye (Monusco), zari ahitwa mu Mikenke , Secteur ya Itombwe, muri teritware ya Mwenga, basezeye abaturage ba babwira ko bagiye kuva muri ibi bice ariko kugeza ubu bakaba batarahaguruka berekeza i Bukavu, kumurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bruce Bahanda.

Utterly written content material, Really enjoyed looking through.