Ishirahamwe riharanira impinduka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (LUCHA), riranenga Amatora yo kw’itariki 20/12/2023, aho ba menyesheje ko ay’amatora yaranzwe n’imvururu zirimo imirwano n’urusaku rw’inshi, bityo rero basabako Amatora, yasubirwamo kandi n’ukuriye Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora (CENI), Denis Kadima, agatabwa muriyombi.
Ibi bikubiye mw’itangazo uriya muryango wa LUCHA, bashize hanze kuri uyu wo ku Cyumweru, itariki 24/12/2023.
Bagize bati: “Ibyavuye mu matora yo kw’itariki 20/12/2023, biteshwe agaciro. Rwose Amatora asubirwemo.”
Bunzemo kandi ati: “Hakorwe ibishoboka byose Kadima Denis, uwari uhagarariye Komisiyo y’Amatora, aryozwe imitegurire ye mibi. Hagomba kubaho kubahiriza itegeko nshinga rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo rero abatarubahirije baje imbere y’Urukiko kubisigura.”
LUCHA, yanatangaje ko abakozi ba CENI, bangirije isura y’igihugu muri rusange ni mugihe bavuze ko “hari abakozi ba CENI bagaragaye mu mabiro barimo guhangana no guterana ibipfunsi.”
Umuryango wa LUCHA, ukaba wongeye no gusaba abanyekongo cyane Abanyapolitike, gukemura ibitaragenze neza banyuze munzira z’ibiganiro aho gukoresha imbunda n’amagambo akakaye.
Ibi bije byiyongera kubyo abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, barimo Moïse Katumbi Chapwe, Matata Mponyo, Delly Sesanga na Sethi Kikuni, bagaragarije amahanga n’Abanyekongo muri rusange ko ay’amatora yabaye muri RDC ko yaranzwe n’imico mibi itariyo kwihanganirwa.
Mubyo bagiye bashira munyandiko harimo ko ay’Amatora, yaranzwe na ruswa, ubujura, kutagaragaza ukuri n’ibindi bisa nibi.
Bakaba banasabye ko Kadima yegura kandi agatabwa muriyombi.
Kurundi ruhande rwa bakandida barimo Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege, Theodore Ngoy, Jean Claude Boende na Nkema Liloo, nabo bavuze ko Amatora agomba gusubirwamo.
Martin Fayulu nabagenzi be bo, banateguye ko igihe ibi bitashizwe mugaciro, muricyo gihe kw’itariki 27/12/2023, ko bazakora imyigaragambyo simusiga yamagana ubutegetsi ndetse n’abateguye Amatora CENI.
Bruce Bahanda.