Umubiri, wu wiyamamariza k’umwanya w’u budepite, Sadiki Espoir Ndabuye, washinguwe k’umunsi w’ejo hashize, tariki 26/12/2023, i b’Uvira.
Kandida Ndabuye Espoir Sadiki Richa, yishwe k’u mugoroba wo kw’itariki 15/12/2023, mu Mujyi wa Uvira, nimugihe yari avuye muri Grupema ya Lemera, mu bikorwa byo kw’iyamamaza. Ubwo yarageze Uvira mu Mujyi, igihe c’isaha z’asaa moya z’umugoroba wajoro, asanga abantu bitwaje imbunda baramurasa amasasu agera kuri ane, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye u Mujyi wa Uvira.
Ndabuye Espoir Sadiki Richa, yari umukandinda k’u mwanya w’u budepite, k’urwego rw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Aba mwishe bikekwa kwari Wazalendo, bayobowe n’uwiyita Gen Makanaki John, mu rwandiko Gen John Makanaki, aheruka kwa ndika y’isigura, yahakanye, iki cyaha cyo kwica Kandida Richa, ahubwo agerekaho amagambo ati: “Abanshinja ikicyaha bazabona imbaraga zanjye. Nimureke mudatuma imiryango isubiranamo Uvira, amaraso akameneka k’ubwinshi.”
Ubwo barimo bashingura umurambo wa nyakwigendera kandida Richa, Meya w’u Mujyi wa Uvira, Chiza Muhato, yahumurije abaturage bose kandi abizeza ko ukuri kuzatinda ariko ku kamenyekana.
Yagize ati: “Banyabuvira, nimushake ifaranga, mureke gushakisha abandi n’ibyabandi. Buri Muntu afite umugisha we, ariko mwe kwiruka inyuma y’imigisha y’abandi.”
Yunzemo kandi ati: “Ndabyizeye neza, kuko abishe kandida Richa Sadiki Espoir Ndabuye, baza menyekana. N’ubwo byo tinda ariko mpaka tuu bazajanwa imbere y’ubutabera, baryozwe ibyaha bakoze.”
Umuhango wo gushingura kandida Richa Sadiki Espoir Ndabuye, wari witabiriwe n’abantu bingeri zose. Richa Sadiki Espoir Ndabuye, avuka mu bwoko bwa Bavira, baturiye u Mujyi wa Uvira.
Bruce Bahanda.