Ubutegetsi bw’igihugu ca Afrika y’Epfo, bareze Israel mu muryango w’Abibumbye, bayishinja gukora Genocide muri Gaza, ahamaze amezi akabakaba atatu, habera imirwano hagati y’Igisikare cya Israel n’u mutwe w’iterabwoba wa Hamas.
N’ikirego leta ya Afrika y’Epfo, bagejeje mu rukiko Mpuzamahanga rwa ICJ, ruherereye i Haye mu Buholandi. Leta ya Perezida Cyirl Ramaphosa, ishinja igihugu ca Israel, kuba kirimo kwica abaturage ba Gaza.
Iki kirego gifite page 80 kivuga ko “ibikorwa bya Israel, ni Genocide, kuko barashaka gusenya burundu igice kimwe cy’abaturage ba Palestine, bashingiye kuruhu no kubwoko.”
Ibiro by’umukuru w’igihugu ca Afrika y’Epfo, nabyo byashimangiye kiriya kirego aho bya tangaje ko iki gihugu cyiyemeje “kurwanya ko hari ahantu aho ari ho hose Genocide yakongera kuba.”
Ibiro by’umukuru w’igihugu, byagize biti: “Afrika y’Epfo itewe impungenge n’abasivile bo muri Gaza bijyanye n’ibitero biri kubagabwaho. Israel iri gukoresha imbaraga z’umurengera itabanjye gutekereza ku baturage no gutegeka abo baturage kuva mu byabo.”
Leta ya Cyirl Ramaphosa, isaba urukiko Mpuzamahanga rw’umuryango w’Abibumbye, gukurikirana by’ihuse ibiri gukorerwa muri Gaza, ko kandi mugihe kitarenze mu Cyumweru gitaha, uru rukiko rwaba rwa fashe imyanzuro kuriki kibazo.
Uru rukiko rwa ICJ, rwa vuze ko rugiye gukurikirana ko Israel ishobora kuba itararenze ku masezerano yasinyiwe i Paris, mu Bufaransa avugako nta handi hazongera kuba Genocide ukundi.
K’urundi ruhande minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Israel, yahakanye ibyo iregwa.
Binyuze mu muvugizi w’iyi minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Israel, bwana Lior Haiat, yavuze ko Afrika y’Epfo, iri gukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, wiyemeje kurimbura burundu Israel, ashingira ko uyu mutwe ahubwo ari wo ugomba kubazwa ‘amarira y’abanyagaza.’
Tu bibutseko igitero cya Hamas, kuri Israel, cyagabwe tariki 07/10/2023, gisiga gihitanye abisraeli 1200, abandi barashimutwa. Igisirikare cya Israel (IDF), nacyo mu bitero kimaze kugaba ku mutwe wa Hamas, hamaze gupfa abanyapalesitine, ibihumbi 21.
Bruce Bahanda.