Ingabo z’igihugu c’u Rwanda (RDF), zongeye kw’i butsa perezida Félix Tshisekedi, wasezeranije kuzatera u Rwanda, ko zidakangika.
Ni mukiganiro umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, w’ungirije, Lt Col. Kabera Simon, yahaye Abanyamakuru, i Kigali, mu Rwanda.
Nk’uko ya bigaragaje yakoze ikiganiro ashingiye ku biheruka gutangazwa na perezida Félix Tshisekedi, wa hishuye ko leta ye, izashora intambara k’u gihugu c’u Rwanda.
Gusa, umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame, nawe aheruka kuvuga kubifuriza intambara u Rwanda, ubwo yagezagaho Abanyarwanda, ijambo ryo gusoza umwaka w’2023, yagize ati: “Kubera ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, twifitiye icyizere cyo kurinda abaturage, nka babwira nti nibasinzire batekane.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, w’ungirije yashimangiye ijambo rya perezida w’u Rwanda, agira ati: “Gucunga umutekano w’u Rwanda n’izo nshingano z’Ingabo z’u Rwanda.”
“Abaturage bacu, Abanyarwanda aho bari hose, buriya ibintu ushobora gufataho umwanzuro ushingiye ku byo ubona. Abaturage, bagenda mu bice bya Rubavu, bara bibona uburyo abantu bisanzuye; navuga ko umutekano uhagaze neza hose mu Gihugu.”
Yakomeje agira ati: “Itegeko nshinga riha Ingabo z’u Rwanda inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu, ndetse iz’i nshingano nti turazitezukaho kandi navuga ngo ntiduteze gukoza isoni Abanyarwanda. Intego turayifite yo gucunga umutekano w’i Gihugu n’u bushake turabufite, n’imbaraga, turazifite.”
Umuvugizi w’igisirikare c’u Rwanda, w’ungirije, ya navuze ko “amagambo y’itera bwoba,” abategetsi ba Congo Kinshasa, barimo na perezida Félix Tshisekedi, uheruka kwe gukana intsinzi mu matora aheruka muri RDC, ko adakwiye kugira u munyarwanda atera ubwoba.
Simon Kabera, yasoje avuga ko leta ya Kinshasa, ihora ishinja Kigali, ibintu bidafite ishingiro kandi iyo leta icyumbikiye abasize bakoze Genocide mu Rwanda, ya korewe Abatutsi, mu mwaka w’ 1994.
Bruce Bahanda.