Umzalendo, Colonel Toronto, wigambye kwica Abanyamulenge,mu Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yongeye gutangaza amahoro mu Banyamulenge.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 03/01/2024, ahagana isaha za saatatu(9:00Am), z’igitondo, n’ibwo mu Bibogobogo, hageze Intumwa( delegation), yoherejwe na Colonel Toronto, batangariza, abaturage ba Banyamulenge, kugira amahoro no gutekana.
Byavuzwe ko ziriya ntumwa za Colonel Toronto, zaje ziyobowe n’umuvugizi w’umutwe w’inyeshamba uyobowe na Toronto, iyo ntumwa, yitwa Wilondja William, bageze mu Muhana wa Bibogobogo, uri mu bilometre 9 na Baraka, maze ba bwira abaturage ba Banyamulenge, ati: “Turi intumwa za Colonel Toronto, tuje kubabwira ngo mugire amahoro kandi mutekane.”
Bongeye gusaba Abanyamulenge kwibagirwa ibya kera.
Ati: “Ibyakera tubyibagirwe, murabizi neza ko Colonel Toronto, ariwe wishe Abanyamulenge bo mu Bibogobogo, barimo umudamu witwa Nyamasoso, wiciwe i Baraka, avanwe mu Bibogobogo. Usibye no kwica Toronto, na barwanyi be nibo basamburiye Abanyamulenge,bo mu muhana wa Nyagisozi, ariko ubu tuje kugira tubashakire amahoro.”
Amakuru avuga ko kandi, Colonel Toronto, ubwe, kuri uyu wa Gatatu, yakoresheje meeting, ahitwa mu Bivumu, asaba Wazalendo n’abandi bahoraga biba no kunyaga, Inka, z’Abanyamulenge, abasaba kutazongera gukora urwo rugomo.
Uy’u Mzalendo, wiyita Colonel Toronto, avuka mu misozi ya Bibogobogo, mu bwoko bw’Abembe, bo ku Kagugu,mu misozi yo mu Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi. Toronto, yahoraga mu mutwe wa Maï Maï, irwanya Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.
Bruce Bahanda.