
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, akaba na minisiteri w’itangaza makuru, Patrick Muyaya, yasubije Abanyamakuru ikibazo cya Corneille Nangaa, uheruka gutangaza ko agiye “gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.”
Ibi Patrick Muyaya, yabisubije nyuma y’uko k’umbuga nkoranya mbaga, hagiye herekanwa video, ya Corneille Nangaa, warimo atangaza ko yamaze kurema umutwe wa politike, uzwi kw’izina rya Alliance Fleuve Congo, mu magambo ahinye ni “AFC.”
Patrick Muyaya, yagize ati: “Ibyo ntagisubizo kirekire n’abitangaho, icyo nzi, nikimwe, n’uko leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, itazakomeza kwihanganira abantu ba meze nka ba Nanagaa, oya, rwose.”
Yakomeje agira ati: “Igisubizo cyabashaka k’urwanya leta kigiye kuboneka, yewe, ntanikindi, leta izabacecekesha.”
Nangaa, wigeze kuyobora Komisiyo y’igenga y’a matora, muri RDC, yakomeje k’umvikana avuga ko agiye kurangiza ubutegetsi bwa Kinshasa no kubushiraho akadomo kanyuma.
Nyuma y’uko Corneille Nangaa, y’u mvikanye mu gihugu ca Kenya, habaye umwuka mubi mu bategetsi ba Kinshasa, kuri Kenya, nimugihe barimo bi baza ku bategetsi ba Kenya, bari basanzwe ari nshuti, uburyo bemeye gucumbikira no guha umwanya abashaka guhungabanya umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibi bya tumye leta ya Kinshasa, ihamagaza ambasaderi wayo muri Kenya.
K’umunsi w’ejo hashize, tariki ya 04/01/2024, Corneille Nangaa, yongeye k’umvikana asa n’uburira Ingabo za SADC, ziheruka koherezwa mu Burasirazuba bwa RDC, k’urwanya M23 ababwirako kuza kwabo kutazabuza ko bashiraho iherezo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Bruce Bahanda.