Moïse Katumbi, yashimiye abaturage baturiye Kashobwe, ba mugobotse nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano k’umunsi w’ejo hashize, tariki ya 08/01/2024, bari bazengurutse i nzu ye, iherereye i Kashobwe, mu Ntara ya Haut-Katanga.
Ejo, hashize ahagana isaha z’igicamunsi, n’ibwo k’urugo rwa Moïse Katumbi, hageze abasirikare benshi bavanze n’Abapolisi maze bazenguruka urugo rwe, bitwaje imbunda ziremereye n’izito.
Mu makuru yatanzwe igihe c’isaha z’ijoro rishira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 09/01/2024, bavuze ko nyuma y’uko Abasirikare n’Abapolisi bazengurutse urugo rwa Moïse Katumbi Chapwe, abaturage bahise batabara Moïse Katumbi, ku bwinshi. Ibi byatumye Abasirikare n’Abapolisi burira imodoka bagana iyo baje bava.
Bwana Moïse Katumbi, akoresheje urubuga rwa X, yashimiye abaturage ba mutabaye.
Yagize ati: “Ndashaka kongera gushimira abaturage ba Kashobwe, ndetse n’Abanyekongo bose muri rusange. Ejo, leta yohereje imitwe y’itwaje imbunda kugira bagote urugo rwanjye ba bone uko bantera ubwoba. Rero baturage ibyo mwankoreye n’ibyiza kuko mwarantabaye.”
“Ntakindi tuzira n’uko tuvuga ko Amatora aheruka kuba muri RDC, yabayemo uburiganya.”
Moïse Katumbi Chapwe, yasoje avuga ati: “Nshuti zanjye banyekongo, ntakindi gisubizo dutegereje usibye ko Amatora yo kw’itariki 20 yoba imfabusha hakongera kuba Amatora bundi bushya.”
Bruce Bahanda.