Ubuyobozi bw’Ingabo za M23, bwa maganye Radio Okapi y’u muryango w’Abibumbye, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10/01/2024, umutwe wa M23 washize hanze itangazo rinyomoza ibyo Radio Okapi, iheruka gutangaza ko M23 yafashe bugwate imirima y’abaturage muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Inkuru ya Radio Okapi, yo kw’itariki ya 08/01/2024, ivugako M23 y’igaruriye imirima y’abaturage yo mu gace ka Kaunga, mu Bilometre 5 y’Amajyaruguru ya Kiwanja, muri teritware ya Rutsuru.
Iyo nkuru ya Radio Okapi, ikomeza ivuga ko abaturage rero bagiye kwicwa n’inzara ngo mugihe Imyaka yabo yari yeze.
Radio Okapi, ihamya ko ayo makuru bayahawe n’uwitwa Jean Claude Mbabaze, perezida wa Sosiyete sivile muri teritware ya Rutsuru.
Mw’itangazo rya M23, basohoye, rishinja Radio Okapi, kuba yarabimye umwanya ngo banyomoze ibyahimbwe na Jean Claude Mbabaze, utuye i Goma, ariko udahwema gutangaza ibinyoma ku bibera muri Rutsuru.
Ririya tangazo rya M23, ryanashinje kandi Mbabaze, w’u mupasiteri ariko wataye urusengero akaba kandi yiyitirira kuyobora Sosiyete sivile, aho adatuye, mugihe Urusengero yataye abarurimo babayeho neza kubera gucungirwa umutekano na M23.
M23 yakomeje ishinja Mbabaze ko ari igikoresho cya leta ya Kinshasa akaba kandi akorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
Mu bindi bikubiye mw’itangazo umutwe wa M23 washize hanze harimo ko abaturage baturiye ibice M23 igenzura Abaturage bagenda uko bashaka kubera umutekano mwiza, ko kandi abahinzi muri Rutsuru na Masisi, umwimbu wakomeje kwiyongera ahanini bivuye ku mutekano uhagaze neza muribyo bice M23 igenzura.
Rirangiza rishimira uruby’iruko rwo muri Wazalendo n’abandi bakomeje kw’iyunga muri Alliance Fleuve Congo (AFC).
Ir’itangazo ry’u mutwe wa M23 rya teweho umukono n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka.
Bruce Bahanda.