
Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, kuri iki Cyumweru tariki ya 14/01/2024, yashize inyandiko hanze ziburira Félix Tshisekedi Tshilombo, ko atagomba gufata umutwe wa M23 uko yishakiye.
Lawrence Kanyuka akoresheje urubuga rwa X yagize ati: “Ntu shobora kwirukana M23 mu bice igenzura. Mu buryo bwose haba mw’ikorana buhanga, nti watsinda M23. Turabizi ko hafashwe ingamba zikarishye zo guhasha umutwe wa M23 harimo n’imirongo ngenderwa y’ibihugu mpuzamahanga, ibyo byose wabikoresha, utabikoresha ntacyo wageraho.”
“Bwana Félix Tshisekedi Tshilombo, wakoresheje n’ifranga kugira umareho M23 kugeza naho ukoresha umutwe wa FDLR ndetse na Wazalendo ariko byose bisa nibyagupfanye.”
“Tshisekedi wageze naho ukoresha ibinyoma mu gusebya M23, ukoresha abagabo bari i Goma ndetse na Radio Okapi, wageze ku ki?”
Kanyuka, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ya teje igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibyago, yagize ati “Félix Tshisekedi Tshilombo, yakoresheje abazi kuvuga imvugo z’ihembera urwango ruganisha ku moko biteza imvururu muri Katanga, kwamouth, Ituri na Minembwe, muri Kivu y’Amajy’epfo ndetse imiyoborere mibi ya Tshisekedi niyo yateje abaturage inzara muri Kasaï n’ahandi.”
Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yamenyesheje ko Tshisekedi Tshilombo atemewe nka perezida mu bice byinshi byo muri RDC.
Ati: “M23 yongeye gushimangira ko Félix Tshisekedi Thilombo, atemewe mu turere twose agenzura. Ikindi amenye ko mugihe adafasha cyangwa ngwabe yatabara abari mu kaga ari amahano mabi kuri we.”
Yakomeje agira ati: “Umutwe wa M23 wo, ntuzigera utezuka kurengera abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahari ho hose bazaba bari mu kaga.”
Yasoje ashishikariza abantu bose kw’iyunga n’u mutwe wa AFC (Alliance Fleuve Congo).
Ati: “Ndashishikariza Abanyapolitike, Abasirikare, uruby’iruko gushigikira no kw’iyunga muri Alliance Fleuve Congo, kugira ngo hamwe twese twirukane Félix Tshisekedi Tshilombo.”
Bruce Bahanda.