Ishyaka rya politike riharanira ku bohoza igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, MLC abayoboke baryo bakoze imyigaragambyo ya magana ibya vuye mu matora aheruka gutangazwa ya badepite ku rwego rw’igihugu.
Mu Cyumweru gishize n’ibwo Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora CENI, yatangaje by’agateganyo abadepite babashe kwegukana intsinzi mu matora yo kw’itariki ya 20/12/2023.
I Shyaka rya Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, abakandida bavuye mu i shyaka rye batsinzwe ku kigero cyohejuru.
Ibi nibyo byatumye kuri uyu wa Kane, tariki ya 18/01/2024, abayoboke b’i Shyaka rya MLC rya Jean Pierre Bemba Gombo, baja mu Mihanda bamagana Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora CENI.
Amakuru avugako abakoze imyigaragambyo bari abantu ibihumbi n’ibihumbi mu Mujyi wa Bujimayi, mu Ntara ya Kasï Oriental, aho ndetse ba twise n’amapini mu mihanda bafungira n’abagenzi harimo n’ibinyabiziga.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Infos cyatangaje ko umunyamabanga wir’i Shyaka rya MLC mu Mujyi wa Bujimayi ko yamaze gutabwa muriyombi ndetse n’abandi barwanashaka benshi bagize iri Shyaka.
Nyuma gato y’uko CENI itangaje by’agateganyo Amajwi y’abakandida ku rwego rw’Abadepite bya hwihwise ko Jean Pierre Bemba Gombo ko y’aba yashwanye na perezida Félix Tshisekedi. Ay’amakuru yaje avugako bashwanye bapfa ko abakandida k’u rwego rw’Abadepite amajwi y’abo yibwe ku kagambane ka perezida Félix Tshisekedi.
Bruce Bahanda.