Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zamishijweho ibisasu by’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï-30 y’igisikare ca UPDF.
Ni byabaye k’uwa Gatatu, itariki ya 16/01/2024, bi bera mu gace ka Eringeti, mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ikinyamakuru cya Uganda cyitwa Chimpreports, cyatangaje ay’amakuru kivuga ko biriya bitero ingabo za Uganda zibeshe zirasa mu ikambi y’igisikare ca FARDC ariko bari bagambiriye kurasa ahari imitwe y’iterabwoba ya ADF Naru.
Bikaba bizwi ko Ingabo za RDC n’iza Uganda zisanzwe zifite operasiyo zihuriyeho yo kurwanya ibyihebe, iyo operasiyo yahwe izina rya ‘Shujaa.’
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko hakomeretse abasirikare benshi bo mu Ngabo za FARDC undi umwe acika amaguru n’amaboko.
Kugeza ubu Ingabo za RDC ntacyo ziravuga kuri iy’i ndege ya Sukhoï-30 ya Uganda yakomerekeje abasirikare ba bo. Gusa ibi bikaba bibaye ku nshuro ya Gatatu Ingabo za Uganda ziri muri operasiyo Shujaa zibesha zikarasa ku Ngabo z’igihugu cya RDC.
Mu minsi mike ishize perezida Yoweli Kaguta Museveni, yakomeje kumvikana avugako mugihe ADF itazamanika amaboko bazaba barimo kw’i kururira kurimbuka.
Bruce Bahanda.