Ishyaka ryo mu Burundi rizwi nka Nkundagihugu MAP Burundi Buhire, ryasabye ryi vuye inyuma ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye kweguza mu maguru mashya minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Martin Niteretse, ku ngingo aheruka gufata yo gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Mu rwandiko bashikirije leta y’u Burundi, tariki ya 16/01/2024, bavuze ko Martin Niteretse agomba kwegezwa bivuye ku cyemezo aheruka gufata cyo gufunga imipaka yose yo k’u butaka ihuza i Gihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.
Urwandiko rwabo runavugako gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi binyuranyije n’amategeko agenga umuryango w’Afrika y’iburasirazuba(EAC), ibyo b’ihugu byombi bihuriyemo.
Urwo rwandiko kandi rumenyesha leta y’u Burundi ko banenze byimazeyo imvugo za minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Martin Niteretse, imvugo akoresha yo “guharabika umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame.” Bavuga ko ibyo “bicafuza u Burundi ko kandi bitabereye umuco w’Abarundi,” ngo kubwibyo rero bo, babona ko Martin Niteretse agomba kwegura.
Leta y’u Burundi yafunze imipaka ihuza u Rwanda n’igihugu cyabo tariki ya 11/01/2024, ninyuma y’uko perezida Evariste Ndayishimiye yari aheruka gutangaza ko Guverinoma ya Kigali ifasha umutwe w’itwaje imbunda wa Red Tabara.
Gusa leta ya Kigali yo, yagiye itangaza ko yababajwe n’ingingo u Burundi bwa fashe yo gufunga imipaka kandi bavuga ko gufunga imipaka bi bangamiye amategeko agenga umuryango w’Afrika y’iburasirazuba.
Bruce Bahanda.