Abanyarwanda baba i Bujumbura, mu gihugu c’u Burundi, bari guhigwa bukware.
Bya vuzwe ko abashinzwe umutekano w’u Burundi, guhiga Abanyarwanda byongeye gufata indi ntera ahagana kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22/01/2024, ni mugihe abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bari basanzwe batuye mu bice byo muri zone ya Rukaramu, Komine Mutimbuzi, mu Ntara ya Bujumbura, ahazwi cyane kw’izina rya Bujumbura-Rural, bakorewe umusako udasnzwe barahigwa abafashwe bagafungwa.
Amakuru avuga ko neza ririya saka ryabereye muri Kirwati ya mbere na Kirwati ya Kabiri, muriyo Komine ya Rukaramu, ko kandi iryo sakwa ryari rihagarariwe n’u mupolisi ureba Komine ya Rukaramu, Colonel Prosper Kazungu.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko ubwo igipolisi cyarimo gisaka muri ayo ma Quarter ko batafashe Abanyarwanda gusa ko ahubwo hafashwe n’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyamulenge gifitanye isano rya hafi n’ikinyarwanda.
K’urundi ruhande ibinyamakuru by’u Burundi, birimo Sos media Burundi, bikomeje gutangaza ko umusako ukomeje kuvugwa hirya nohino mu gihugu hose aho Abanyarwanda barimo gufatwa bagafungwa ndetse bamwe bakaba bafungiwe ahatazwi.
Ibi bikaba bibaye mugihe leta ya Bujumbura, ifashe ingingo yo gufunga imipaka ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda, n’inyuma y’uko perezida Evariste Ndayishimiye ashije u Rwanda gufasha Red Tabara, ibyo u Rwanda rutera utwatsi hubwo bakavuga ko ibyo birego bidafite ishingiro.
Leta ya Bujumbura, yafunze imipaka ihuza ibihugu byombi, tariki ya 11/01/2024.
Bruce Bahanda.