Imirwano ikomeye yongeye kubura kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27/01/2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Iy’i mirwano yabereye mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe, avuga ko iriya mirwano irimo kubera muri Mweso, Karuba, Kingi, Karenga Nengenero na Mbuhi.
Nk’uko bya vuzwe imirwano yahereye igihe c’isaha ya sakumi n’imwe z’urukerera aho ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zagabye ibitero mu baturage ndetse n’ahari ibirindiro by’ingabo za M23.
Umwe mu barwanyi ba M23 yabwiye MCN, ko ahari kubera Urugamba rukaze kwari mugace ka Karuba, hafi na Mushaki ariko avuga ko ku ruhande rwa M23 bahagaze neza ko ndetse ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zatangiye kuyabangira ingata mu bice bya Mweso, Kingi n’ahandi, kuri ubu Mweso na Kingi byamaze kuja mu maboko ya M23.
Iy’i mirwano yongeye gukara mugihe ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, bari bagize igihe batangaza ko batazakomeza kwihanganira ibyo leta ya Kinshasa ikorera abasivile.
M23 ishinja Kinshasa n’Ingabo zabo kwica abaturage no kwambura abaturage ibyabo harimo ko ndetse basambura imihana y’abaturage bakoresheje imbunda ziremereye, mugutera ibisasu.
Agace ka Mweso, gaheruka kwibasirwa n’ibisasu by’ihuriro ry’Ingabo za RDC, FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi na SADC, bisiga byishe abasivile barenga 20 abandi benshi barakomereka bikabije, nk’uko byatangajwe na perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa.
Ibi byatumye abaturage bongera guhunga k’ubwinshi berekeza iya Goma na Kitshanga.
Bruce Bahanda.